Abitabiriye inama y’igihugu y’Abagore basabye ko hashyirwaho Banki y’abagore

Hari abagore bitabiye Inama y’Igihugu y’abagore, bavuga ko  kutagira igishoro gihagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu, bikiri imbogamizi izitira iterambere ryabo, bagasaba ko bashyirirwaho Banki yabo.

Inama y’igihugu y’abagore ni urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo by’abagore  hagamijwe kubongerera ubushobozi no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Inama rusange ya 22 y’abagore yagarutse kuri byinshi, byagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’abagore.

Bamwe muri bo bavuga ko habayeho Banki y’abagore, byakemura imbogamizi kuri bamwe mu batagira igishoro gihagije nk’imwe mu mbogamizi, zagaragajwe ku bagore bakora ubucuruzi. 

Umwe ati “Harabura iki ngo habe Banki y’abagore? Nk’abagore tugire banki yacu, ayo mafaranga tubona yose tujye tuyacisha muri banki yacu, tutarinze kuyanyuza muri BDF. Kuko urajya gusaba amafaranga muri Banki, bakakubwira ko hakirimo imbongamizi.”

Mugenzi we ati “Dushobora kuba dutangiye akantu ko kwizigamira k’abagore. Mu by’ukuri ntabwo umuntu yahaguruka ngo njye ndaje gutyo udafite umurongo ngenderwaho, ariko bibaye umwanzuro twagira uko twizigamira nk’abagore dutegereje ko n’iyo Banki izaboneka, buri wese uri hano mu bushobozi afite ashobora kugira ikintu ashyiramo.”

Yakomeje agira ati “Igishoro kidahagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu no kuba abagore benshi badafite ubumenyi bwo gutegura imishinga. Aha hari benshi twazamura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Jacqueline Kamanzi, avuga ko nubwo hari ingero zaho izi Banki zikora neza, bisaba kubanza kujya inama.

Ati “Ikijyanye na Banki cyatekerejweho kandi kandi kiguma kigaruka kenshi, ni na byiza. Nibishoboka numva ari umwanzuro twafata ariko mu kubishyira mu bikorwa tuzakomeza tugishe inama ubuyobozi bwacu kuko n’ibi byose mu by’ukuri ni binini cyane.”

Ministeri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Valentine Uwamariya, asanga   hakongerwa imbaraga mu gusobanurira bamwe mu bagore ko hari amahirwe ari mu kigega   BDF abateganyirijwe.

Ati “Ukurikije uko umuyobozi wa BDF yabisobanuye, birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe cyane cyane bariya bagore bo hasi. Hari ho abasobanukiwe koko hariho n’abandi baba batazi ko ayo mahirwe ahari ndetse no gukomeza kubahugura no kubafasha gutegura iyo mishinga, kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.”

Mu myaka 12 ishize ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF)  gitangiye, kigaragaza ko abagore bakitabira kigero cyo hasi, kuko  mu mishinga igera ku bihumbi 54, hagaragaramo igera kuri 20 yonyine.

Mu  kongerera ubushobozi abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakorera  mu turere twa Rusizi na Rubavu, biteganyijwe ko amakoperative 39 bibumbiyemo azahabwa inkunga ya Miliyoni zisaga 59 z’amafaranga y’u Rwanda azbafasha kuzamura ubucuruzi bakora.

KWIGIRA Issa