Inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku jisho

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera kwita ku isuku badakoreye ku ijisho no gutanga serivise nziza.

Hari mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’aka Karere yitsaga ku gutanga serivisi nziza no kwimakaza isuku mu Karere.

Muri iyi nama, Guverineri CG Gasana Emmnauel, yikije kuri gahunda ya Smart Bugesera, igamije kugira aka Karere gakeye kandi karangwa n’imitangire inoze ya serivisi hatabayeho gukorera ku jisho.

Ati “Mu natra ayose cyane cyane nko muri Bugesera ho harabanje hakorwa igikorwa cy’ubukangurambaga, tubereka ibyo bakwiye kugenderaho barebaisuku icyo ivuze.[…]Ibikorwaremezo kwangirika n’amazu atuzuyeameze nabi n’ibihuru, ibintu byinshi bitandukanye twagiye tubibereka byose.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’igihe utarabyubahirije ngo abikurikirane birumvikana agomba gufatirwa ibyemezo, ni ukubazwa inshingano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwaranenzwe n’ubuyobozi bw’intara natwe twaranenzwe, nta kuntu igihugu cyaba gifite umurongo ngenderwaho na we ukaba utihuta mu gukemura ikibazo cyabonetse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugira isuku bizeye ko bwageze kubayobozi bose, Kandi ko bemera kunengwa kuko ari kimwe mubyubatse igihugu cy’ u Rwanda kandi ko haribyo bakwiye guhindura.

Ati “Icyo inama y’uyu munsi itumariye ni uko tutari twahura n’abayobozi bose b’imidugudu ngo dutangire ubutumwa hamwe, uretse kuvuga ngo twabuhaye ab’imirenge nabo babumanure. Kwizera ko bwageze kuri buri Mudugudu ni uburyo nk’ubw’inama mpuzabikorwa tukabiganirira hamwe, ubutumwa bakabutwarira hamwe ubundi tukajya mu ngamba tukareba ko twakemura ikibazo.”

Yunzemo agira ati “Mubyo kubazwa inshingano hamaze kubazwa inshingano benshi, duhereye no kuri twebwe, natwe turazibazwakuko iyi urundi rwego rwaje kukwereka ikibazo kiri iwawe na we uba wanenzwe, ibyo rero ni amahitamo nk’igihugu twakoze kubazanya inshingano kandi nk’uko mubizi kwemera kunengwa/kunenga ni bimwe mu byubatse igihugu cyacu nicyo gituma dutera imbere.”

Bamwe mubayobozi b’inzego z’umudugudu bitabiriye iyi nama baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuze ko aya ari amahugurwa bishimiye cyane.

Muri iyi nama inzego z’umudugudu zikaba zasinyanye imihigo n’utugali mu gihe imirenge yasinyanye imihigo n’akarere .

Iyi gahunda ya simart Bugesera kuva itangijwe imaze kugira umusaruro haba kuri servici itangwa ndetse no kugira umuco w’isuku.

Ali Gilbert Dunia