Bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kwiga amasomo adakenewe muri Kaminuza n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro atagira ibikoresho abanyeshuri bigiraho, aribyo bikomeje gutuma ubushomeri bwiyongera.
Urubyiruko bose bahuriza kukibazo cy’ubushomeri bubugarije kandi bafite impamyabumenyi nyamara zidafite aho zibasha kubahesha akazi ku isoko ry’umurimo.
Abaganiriye n’itangazamakuru ryacu bavuga ko biterwa nuko usanga barize amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo abandi barize amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ariko batarigeze babona ibikoresho bigiraho ngo bamenye byimbitse ibyo biga, bikaba ari imbogamizi zigikomeje kubatera ubushomeri .
Ati“Nonese niba bavuga ngo hari ibikenewe n’ibidakenewe ku isoko ry’umurimo, ibyo bidakenewe babikuyemo bagasigamo ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aho umuntu asoza amasomo ariko ntabone akazi ngo yize ibidakenewe ku isoko ry’umurimo.”
Undi nawe ati “Barikuzana ibigo by’umwuga akaba ari ukubigisha bakabifata mu mutwe gusa, akaba adafite ibikoresho abana bazigiraho nibajya gushyiraho ibyo bigo bajye bareba niba hari ubwo bushobozi, kuko abikorera ntibatanga akazi kuri abo bana kuko baba bumva ko azaza kubivanga.”
Bwana Theoneste Murenzi, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gasabo, asaba inzego z’uburezi guhuza ubumenyi bigisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Hari ubumemyi butangwa mu mashuri wagera hanze ugasanga ntabihari, twasaba leta ko bajya batanga amasomo ajyanye n’isoko riri hanze.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Gaspard Musonera, avuga ko amashuri makuru na za kaminuza bagomba kureba niba amasomo bigisha akenewe ku isoko ry’umurimo, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.
Ati “Kaminuza nayo rero kugira ngo ikomeze igire agaciro birasaba ngo barebe koko niba barimo kwigisha ibisubiza ibibazo by’ukuri bihari. Ndibwira ko babyumva kandi leta irabibakangurira kandi ishyiramo ingufu nyunshi, nabo banyeshuri bagomba kwiga ibifite agaciro uyu munsi ku isoko ry’umurimo kuko niho bazahurira n’ababakeneye. Ntabwo kwiga ari ukumva ngo ufite ‘degree’ gusa ibyo ntabwo bihagije.”
Akarere ka Gasabo 32% by’abagatuye ni urubyiruko , Ubushakashatsi bwagaragaje ko 30% by’urubyiruko rusoza Kaminuza nta kazi bafite.
Aka Karere gafite intego y’uko umwaka wa 2023-2024 hazahangwa imirimo mishya 18000.
Eminente umugwaneza