Madamu Jeannette Kagame asanga ibidukikije bititaweho Isi yahura n’akaga

Madame Jeannette Kagame, yasabye abaturiye Pariki z’igihugu kurushaho kubanira neza ibidukikije, kuko kubyangiza Isi yahura n’akaga.

Hari mu muhango wo Kwita izina ku nshuro ya 19, abana 23 b’ingagi wabereye mu karere ka Musanze.

Uyu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi, barimo abavutse mu mpera z’umwaka ushize ndetse n’abavutse muri uyu mwaka.

Ni umuhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame n’ibindi byamamare biturutse hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, avuga ko abaturiye Pariki ari bo bakesha ibyagezweho mu bukerarugendo no kubungabunga Parike, kuko umusaruro wabwo wazamutseho 56% mu mezi atandatu ashize.

Ati “Ndabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga pariki. Icya Kabiri Ubukerarugendo muri uyu mwaka bwifashe neza, mu mezi atandatu (6) ya mbere y’uyu mwaka ubukerarugendo bwazamutseho 56% ibi kandi bisobanura ko n’uruhare rw’10% rugenerwa abaturage rwiyongereye.”

Mme Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ibidukikije ari indorerwamo igaragaza akaga Isi yahura nako mu gihe bititaweho, asaba ko buri wese yabibanira neza.

Ati “Batumirwa turi kumwe mu birori by’uyu munsi ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako mugihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’uko bikwiriye. Nk’abantu mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bw’umwihariko, bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane. Ku Ngangi kwitegereza byonyine bigaragaza ko imyitwarire n’imibanire hagati yazo ijya kwegera ubuzima n’imibereho bya muntu.”

Nyakubahwa Mme Jeanette Kagame, kandi yasabye abatuye mu Karere ka Musanze by’umwihariko abakiri bato, abasaba kutadohoka  mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Abyanya-Musanze, batumirwa mwese by’umwihariko mwe abato turi kumwe nimwitegereza abateraniye aha twese ndetse mwabonye n’abashyitsi batandukanye batugendereye, duhujwe no kwiziza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ntawe bitanezeza kuba mubigiramo uruhare. Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubungabunga ibidukikije harimo n’izi ngangi, kwakira neza abagana ndetse no guhanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo ndetse inyungu zitugeraho twese n’abanyarwanda n’abaturarwanda, ntimuzadohoke.”

Mu bise abana b’ingagi amazina harimo Sol Campbell, umunyabigwi wa Arsenal FC wise izina Jijuka, Umuhoza Ineza Grace, afite umuryango wihebeye kurengera ibidukikije  yise izina Bigwi; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’imideli yise umwana w’ingagi Mukundwa, Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO yise umwana w’ingagi Ikirango, Joachim Noa wabaye icyamamare muri Basket yo muri USA mu ikipe ya Chichago Bulls ayita Turumwe, n’abandi bagiye bagira umwihariko mu kugaragaza urukundo ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabizima, bise abana b’ingagi amazina.

Kwita Izina, ni igikorwa gitumirwamo amwe mu mazina azwi y’ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye kuva mu mpirimbanyi, siporo, politike, filimi, muzika, imideri n’ibindi.

Umwaka ushize uwari Igikomangoma, ubu ni Umwami Charles III w’Ubwongereza, ku buryo bw’iyakure yise umwana w’ingagi ‘Ubwuzuzanye’.

Kuva uyu muhango watangira abana b’ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

Abana 23 b’ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z’ingore.

KWIGIRA Issa

KWIGIRA Issa