Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.
Igihe cyanditse ko Perezida Kagame na Sunak “baganiriye ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera muri RDC ndetse n’imbaraga z’amahanga zikenewe mu gushaka igisubizo cyazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.”
Ibiganiro bya Rishi Sunak na Perezida Kagame byanagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza, bwo kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abayobozi bombi bakaba biyemeje gukomeza gukorana kugira ngo ubu bufatanye bw’ingenzi butange umusaruro.
Isesengura rya Guverinoma y’u Bwongereza ryagaragaje ko abimukira ba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.
U Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, akaba ariho hakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.
Umwaka ushize mu Bwongereza hinjiye abimukira batubahirije amategeko basaga 45,000 mu gihe uyu mwaka byitezwe ko bashobora kuba 80,000.