Twitter igiye kujyana Meta mu nkiko iyishinja kuyigana

Twitter irimo gutekereza kurega mu rukiko kompanyi Meta kubera ‘app’ yayo nshya irimo kuyobokwa mu buryo bwihuse yitwa Threads yo guhangana na Twitter.

Threads, yatangijwe ku wa gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igahita yitabirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, isa na Twitter kandi abayobozi bo muri Meta bayamamaza nk’igamije ko habaho kubana neza mu bayikoresha bakayisimbuza Twitter.

Umukuru wa Twitter Elon Musk yavuze ko “ihangana mu bucuruzi ni ryiza, gukopera si byiza” – ariko Meta yahakanye ibivugwa mu ibaruwa y’ikirego ko abahoze ari abakozi ba Twitter bayifashije gukora Threads.

Meta ivuga ko abantu barenga miliyoni 30 bamaze kuyoboka iyi ‘app’ nshya.

Umunyamakuru wa BBC ku ikoranabuhanga James Clayton avuga ko yasanze uko Threads igaragara n’uko umuntu yiyumva iyo arimo kuyikoresha bisa nk’uko bimeze kuri Twitter. Yavuze ko uko amakuru agaragaraho (news feed) no gusangiza ibitangajwe (reposting) “biramenyerewe cyane”.

Mu gikorwa cyatangajwe cya mbere n’igitangazamakuru Semafor, umunyamategeko wa Twitter Alex Spiro ku wa gatatu yoherereje ibaruwa umukuru wa Meta Mark Zuckerberg ashinja Meta “kwiyitirira kwateguwe neza, gukozwe ku bushake, kandi kunyuranyije n’amategeko kw’amabanga y’ubucuruzi ya Twitter n’undi mutungo mu by’ubwenge” igakora Threads.

By’umwihariko, Spiro ashinja Meta guha akazi abahoze ari abakozi ba Twitter babarirwa muri za mirongo “bageraga kandi bakomeje kugera ku mabanga y’ubucuruzi ya Twitter no ku yandi makuru y’ibanga rikomeye” byarangiye afashije Meta gukora icyo yise ‘app’ “yakopewe [kopi]”, Threads.

Iyo baruwa igira iti: “Twitter irashaka gushyira mu bikorwa mu buryo bukomeye uburenganzira bwayo ku mutungo mu by’ubwenge, kandi isabye Meta gufata ingamba z’aka kanya zo guhagarika gukoresha amabanga y’ubucuruzi ya Twitter ayo ari yo yose cyangwa andi makuru y’ibanga rikomeye.

“Twitter yihariye uburenganzira bwose, burimo, ariko butagarukira gusa ku, uburenganzira bwo gushaka ibisubizo [umuti] binyuze mu bwumvikane no gusaba urukiko ihagarikwa nta yindi nteguza ibayeho”.

BBC News, yabonye kopi y’iyo baruwa y’ikirego, yasabye Meta na Twitter kugira icyo babivugaho, ariko nta gisubizo irabona.

Musk yavuze ko “ihangana mu bucuruzi ni ryiza, [ariko] gukopera si byiza”, ubwo yasubizaga ku butumwa bwo kuri Twitter bwakomozaga kuri iyo baruwa yo mu rwego rw’amategeko.

Kuri Threads, umuvugizi wa Meta Andy Stone yatangaje ko “nta muntu n’umwe mu itsinda ryakoze Threads wahoze ari umukozi wa Twitter – ibyo si byo rwose”.

Musk na Zuckerberg bombi bemeye ko bahanganye kubera Threads, iyi ikaba ishamikiye kuri Instagram ariko igakora nka ‘app’ ukwayo.