Abacamanza n’abakozi b’inkiko basabwe kwirinda kugwa mu byaha bya ruswa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yasabye Abacamanza n’abakozi b’inkiko  kwirinda kuba ibigwari ngo bagwe mubyaha  bya ruswa n’ibisa nayo byose,   kuko  ngo byaba ari agahomamunwa kumva  urwego rw’ubucamanza ruvugwamo ruswa kandi  arirwo  murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu . 

Yabitangaje Kuri uyu wa Mbere ubwo mu Rwanda  hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa  2023/2024

Hatangizwa umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, hagaragajwe ko kugeza ubu urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rugahaze neza ariko hari nibibazo bigikoma mu nkokora uru rwego bituma rudatanga ubutabera bunoze kandi ku gihe. Nkubu ngo igihe uruabnza rumana kugirango ruburanishwa kiracyari kinini aho kigera ku meza 37 kandi ngo binagira ingaruka kubaturage bagana inkiko nkuko Me Moise Nkundabarashi Perezida w’Urugaga rw’Abavoka abisobanura.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri w’ubutabera, nk’abagana inkiko umunsi ku munsi twasabaga ko uru rwego rwongererwa ubushobozi bwaba ubwibikoresho cyangwa abakozi, kuko biragaraga ko igihugu cyacu kigenda gitera imbere niko imanza zinjira mu nkiko, ibirego bitangwa muri RIB, ibirego bitangwa mu bugenzacyaha byariyongereye kuburyo hatagize igikorwa byarenga ubushobozi bw’uru rwego. Raporo yagaragajwe n’ubutabera igaragaza ko urubanza rugezemo ruburanishwa igihe cy’amezi 37.”

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ku ruhande rwarwo bushyize imbaraga mu kugabanya amadosiye buregera inkiko, hakoreshwa ubundi buryo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugabanya umubare w’ababurana bafunze.

Icyakora ngo hari n’imbaraga zikenewe mu guhangana n’ubwiyongere bw’ibyaha birimo ubujura no gukubira no gukomeretse, nkuko Havugiyaremye Aimable Umushinjacyaha mukuru abisonanura.

Ati “Mu kugabanya ibyaha bikorwa ni ngombwa ko dufatanyije n’izindi nzego dufata inzego ku byaha byiyongera cyane cyane ubujura, n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho ibi byaha byihariye  59.3% y’ibyaha bikorwa muri rusange”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kunoza imiburanishirize y’imanza yashyirwamo ikoranabuhanga  kugira ngo byihutishe urubanza.

Icyakora yasabye abaturage  ubufatanye mu gukumira ibyaha.

Ati “Mu buryo bwihariye ndasaba abanyarwanda bose guhaguruka ndetse no gufatanya n’inzego z’ubutabera n’ubundi buyobozi bw’igihugu gukumira icyaha no kugaragaraza aho cyabaye, by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abayobozi bakuru bafatanya mu kuyobora igihugu.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo,  yagaragaje kunyurwa n’iterambere ry’urwego rw’ubutebera mu Rwanda, ariko asaba ko igihugu cyashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ubucye bw’abacamanza na’bakozi b’inkiko, n’inkiko zitagira aho zikorera.

Yanasabye kandi abakora mu rwego rw’ubutabera kwirinda kuba ibigwari ngo bagwe mubyaha bya ruswa kuko ngo ari agahomamunurwa kumva ko Abacamanza bavugwaho ruswa, nyamara ari abarinzi b’uburengenzira n’ubwisanzura bwa muntu.

Ati “Urwego rw’ubucamanza rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirwanya (ruswa) kandi intambwe igenda iterwa irashimishije gusa ni uguhozaho, nk’uko dukunda kubivuga byaba ari agahomamunwa kubona twebwe dushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari twebwe tubonetsemo ibigwari bitumye ubwo burenganzira butaboneka kubera indonke.”

 Umwaka w’ubucamanaza wa 2023/2024 usanze u Rwanda rugitungwa agatoki kugira umubare munini w’abafunze mu magereza, ndetse umubare w’abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, n’ubwo hari ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho hagamijwe kugabanya ubucucike.

Imibare iheruka y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, igaragaza ko abantu 89.034 ari bo bafungiye muri gereza 13.

 Mugihe nyamara  nko mu 2022, bari 85.000.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura guhanga n’iki kibazo bisaba gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, burimo bw’ubwumvikane ku kwemera icyaha ku bihano aho umuburanyi cyangwa ukurikiranyweho ibyaha ashobora kwemera ibyaha ashinjwa akaba yarekurwa.

 U Rwanda rwatangije iyi gahunda izwi nka plea-bargaining mu Ukwakira 2022,  aho muri ubu buryo imibare igaragaza ko abagera kuri 621 aribo bamaze kurekurwa.

Daniel Hakizimana