Oleksii Reznikov wari minisitiri w’ingabo wa Ukraine yavanywe kuri uwo mwanya, nk’uko byatangajwe na perezida w’iki gihugu Volodymyr Zelensky.
Reznikov yayobiraga iyi minisiteri, kuva mbere y’uko Uburusiya butera Ukraine muri Gashyantare 2022.
Ariko mu ijambo ageza ku gihugu buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko ari igihe cy’imikorere mishya muri minisiteri y’ingabo.
Rustem Umerov, wari umukuru w’ikigega cy’ubutunzi cya Ukraine, niwe wasimbujwe Reznikov.
Perezida Zelensky yagize ati: “Ntekereza ko iyi minisiteri icyeneye imikorere mishya n’ubundi buryo bw’imikoranire mu gisirikare na sosiyete muri rusange.”
Ibinyamakuru muri Ukraine biranuganuga ko Reznikov azagirwa ambasaderi wa Ukraine i London, aho yubatse umubano n’abategetsi bakuru baho.
Uyu mugabo w’imyaka 57 yabaye ikimenyabose kuva iyi ntambara yatangira muri Ukraine. Buri gihe yitabiraga inama mpuzamahanga n’inshuti za Ukraine z’iburengerazuba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira Ukraine intwaro.
Gusa kumuvana mu mirimo byari bimaze igihe byitezwe. Mu cyumweru gishize, Reznikov yabwiye abanyamakuru ko arimo kureba akandi kazi afatanyije na Perezida Zelensky.