Senateri Ntidendereza yitabye Imana

Senateri Ntidendereza William yitabye Imana, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023.

Mu itangazo rya Sena y’u Rwanda, yagaragaje ko ibanajee n’urupfi rwa Senateri Ntidendereza, inihanganisha umuryango we.

Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950.

Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Senateri Ntidendereza, yatorewe kuba Umusenateri tariki 16 Nzeri 2019.