Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru, yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Mu rubanza rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, nibwo Urubanza ruregwamo Dr. Kayumba Christopher rwaburanishijwe mu mizi, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Nyuma y’impaka ndende hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba abakobwa babiri bivugwa ko Kayumba yakoreyeho ibyaha akurikiranweho mu bihe bitandukanye batatanze ikirego, bishobora kuba kubera impamvu zitandukanye.
Ikimakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya Muganga atari yo kamara, bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’icyo ikirego cyatanzweho.
Bukomeza busobanura ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye, kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.
Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije kwerekana uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego, rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi ariko buyikubira hamwe, busaba ko afungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.
Dr Kayumba Christopher aburana ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.
Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya.
Yavuze ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda, kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya politiki.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko hakwiye kuboneka ibimenyetso bifatika birimo na raporo ya Muganga, kuko uko ibyaha bisobanurwa mu mategeko bisaba ko habaho ibimenyetso simusiga bibigaragaza.
Yasabye ko hakwiye kuzanwa mu rukiko abatangabuhamya bahari bashinjura, kuko bahari na cyane ko Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso bishinjura n’ibishinja.
Yasabye urukiko ko ikirego kidakwiye kwakirwa, ahubwo Urukiko rukemeza ko Dr Kayumba ari umwere kuko ntabyo yakoze.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 10 Gashyantare 2023 saa yine za mu gitondo.