Abacururiza gisimenti bararira ayo kwarika kubera Carfreezone

Bamwe mu bacururiza ahashyizwe CarFreeZone mu Gisimenti, mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, barataka igihombo bagize kuva icyo gihe kuko nta baguzi bakibona.

Hari abafunze imiryango, n’abagikora bakaba bavuga ko ari iby’igihe gito.

Turinayo Emmanuel ni umwe ukorera ubucuruzi mu gisimenti, aravuga ko bahuye n’igihombo bamwe bagafunga imiryango, abandi bakagabanya abakozi n’umushahara.

Urugero muri ‘Bar Resto’ bakoraga ari abakozi 5, ariko hasigaye 2 nabo umushahara waragabanyijwe.

Kimwe n’abagenzi be baravuga ko igihombo cyatewe na Carfreezone yahashyizwe.

Ati “Biragoye kubona umuntu wasiga imodoka ruguru hariya, nawe ari wowe ntiwajya ahantu uparika imodoka utizeye n’umutekano wayo kuko utayireba.”

Undi yungamo ati “Nta baguzi tukibona baragiye, n’amazu arimo ubusa abayakoreragamo barayafunze, kuko ntiwakora utabona inyungu.”

Baravuga ko imikorere yahindutse ku buryo bugaragara, bagasaba umujyi wa Kigali gushaka igisubizo, kugira ngo bacuruze bunguka n’imisoro itangwa iboneke.

Umwe ati “Nacuruzaga litiro Magana arindwi mu minsi ibiri, none ndacuruza litiro Magana atatu mu minsi itandatu, nabwo hari ayangirika.”

Undi yungamo ati “Nibikomeza gutya abandi barafunze, natwe turafunga imiryango kuko ntabwo wakora ntakintu winjiza. Nta bakiriya ubona, wishyura inzu ndetse n’imisoro.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), mu murenge wa Remera, Gasana Alex, yabwiye itangazamakuru rya flash ko iki kibazo bakizi, kandi barimo kugirana ibiganiro n’umujyi wa Kigali, ngo hashakwe uburyo byakemurwa.

Ati “Turimo kuvugana n’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo bongere bakosore barebe umutekano w’imodoka. Kubera ko zisigara kure, bashake n’ibitaramo babizane hano, mbese ibyashoboka byose kugira ngo abakiriya bongere baboneke. Turimo kubiganiraho kandi twizeye ko bizakemuka.”

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza kuri Twitter ko ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri Remera, harimo gutegurwa ibikorwa bishya bizongera gushyuha no kuzamura ubwitabire muri kano gace.

Uduce tuzwi nka Carfreezone ni ahantu umujyi washyizeho, ugamije kuteza imbere ubusabane n’imyidagaduro mu mpera z’icyumweru.

Ni uduce usangamo abantu banyuranye yaba ahazwi nko ku marange mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge ndetse na Gisimenti mu karere ka Gasabo.

Abahataramiraga ariko bavuga ko ubu hatagishyuha nka mbere.

Yvette umutesi