Abaturage basabwe gutinyuka bagatunga agatoki aho babonye ruswa

Urukiko rw’Ikirenga rwasabye abaturage gutinyuka bakajya batunga agatoki ahari ruswa mu nzego z’Ubutabera, kandi ko hari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatanze amakuru ya ruswa.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, mu kiganiro n’Abanyamakuru gitangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko.

Transparency international Rwanda muri raporo yayo y’umwaka ushize, igaragaza igipimo cya ruswa mu gihugu, yagaragaje  ko mu rwego rw’ubucamanza harimo ruswa.

Nk’ubu bibarwa ko nibura mu mezi 12 y’uwo mwaka, mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko, cyarimo inzego ziri mu runana rw’ubutabera hagaragajwe ko ruswa mu mu bucamanza abayirya bakoresha amayeri menshi, bityo ko itacika abantu badatinyutse gutanga amakuru.

Me. Moise Nkundabarashi, ni Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, naho Havugiyaremye Aimable, ni Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.  

Me. Moise Nkundabarashi ati “Mu myaka ishize twagize abavoko batanu bakurikiranywe mu nkiko. Batatu bahamwa n’iki cyaha cya ruswa, abandi babiri bagirwa abere, ariko iyo twitegereje aba bantu batatu bahamwe n’icyaha babaye mu nzego z’ubutabera. Ibyo rero ubutumwa bitanga ni uko ari ikibazo gikomeye abantu bagomba guhagurukira.”

 “Aba bantu bakora mu nzego zacu ndetse baba bafite imyitwarire ya ruswa, akenshi ni abantu bajijutse bazi n’uburyo dusanzwe dukurikirana mu kumenya abantu baba batanze ruswa. Akenshi babikorana ubuhanga buhanitse, kuburyo guhita ubabona bitoroha.” Havugiyaremye Aimable, ni Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.  

Nubwo abaturage bakunze gusabwa gutanga amakuru kuri ruswa, ku rundi ruhande abanyamakuru bagaragaje ko umuco wo guhishirana mu kibi (Negative Solidality)  ivugwa mu bari mu myanyya y’ubuyobozi, ari kimwe mu bituma abaturage badatinyuka ari benshi gutanga amakuru kuri ruswa, by’umwihariko iy’amafaranga menshi kuko baba batinya ko uwo baregera ariwe barega, bityo bikaba byabagiraho ingaruka.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yavuze ko amategeko y’u Rwanda ateganya uburyo umuturage watanze amakuru kuri Ruswa arindirwa Umutekano, bityo asaba abaturage gutinyuka bakajya batanga amakuru y’ahari ruswa, bakirinda icyo yise kuvugira mu matamatama kuko umutakano wabo uzarindwa.

By’umwihariko mu rwego rw’ubucamanza, ngo hari kwigwa uko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubungabunga umutekano w’abatanze amakuru kuri ruswa, kuburyo nta muntu uwo ariwe wese wapfa kumumenya.

Ati “Nyabuneka dushishikariza buri wese kudufasha, hari uburyo bwizewe budahungabanya umutekano w’uwatanze amakuru. Nkaba nifuza rero ko aho kugira ngo abantu bakomeze kubivugira mu matamatama, batanga amakuru mu buryo bwizewe butabashyira mu kaga..”

 Kuva muri 2005 kugeza 2021, abacamanza 22 birukanwe burundu, kubera ruswa n’andi makosa aganisha kuri ruswa.

Mugihe abandi b’inkiko birukanywe muri iyo myaka ari 28.

Kuva kuri uyu wa 13 kugeza kuwa 16 Gashyantare 2023, u Rwanda rwinjiye mu cyumwaru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ruswa ni icyaha gisiga icyasha, wiyiha icyuho’.

Daniel Hakizimana