Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ku mugaragaro ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026–2027, igaragaza uko amasomo azagenda kuva umwaka utangiye kugeza usojwe, ndetse n’amatariki y’ibizamini bya Leta ku byiciro byose.

Nkuko bigaragara kuri iyi ngengabihe, umwaka mushya w’amashuri uzatangira ku wa 07 Nzeri 2026, usozwe ku wa 02 Nyakanga 2027. NESA ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha amashuri, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi gutegura ibikorwa by’uburezi hakiri kare no kugabanya imbogamizi zaterwaga no kutagira gahunda isobanutse.
Igihembwe cya mbere
Abanyeshuri bazatangira kwiga ku wa 07 Nzeri 2026, igihembwe cya mbere kirangire ku wa 18 Ukuboza 2026. Iki gihembwe kizamara ibyumweru 15, nyuma yacyo abanyeshuri bajye mu biruhuko by’ibyumweru bibiri mbere yo gutangira igihembwe gikurikiraho.
Igihembwe cya kabiri
Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 04 Mutarama 2027 kirangire ku wa 02 Mata 2027, kimare ibyumweru 13. Nyuma yacyo hazakurikiraho ibiruhuko by’ibyumweru bibiri, mbere y’uko abanyeshuri basubira ku ishuri.
Igihembwe cya gatatu
Igihembwe cya gatatu, ari na cyo gisoza umwaka w’amashuri, kizatangira ku wa 19 Mata 2027 kirangire ku wa 02 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11. Nyuma yacyo abanyeshuri bazajya mu kiruhuko kirekire cy’amezi abiri.
Amatariki y’ibizamini bya Leta
NESA yanatangaje gahunda y’ibizamini bya Leta, aho ibizamini bya PBA, TSS, TTC, ACC na ANP bizatangira ku wa 31 Gicurasi 2027 bikarangira ku wa 18 Kamena 2027, bikazamara ibyumweru bitatu.
Ku banyeshuri barangiza amashuri abanza, ibizamini bya PLE bizakorwa kuva ku wa 06 Nyakanga kugeza ku wa 08 Nyakanga 2027.
Naho ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 14 Nyakanga 2027 bisozwe ku wa 23 Nyakanga 2027.
Icyo iyi ngengabihe isobanuye
Itangazwa ry’iyi ngengabihe ritanga umurongo usobanutse ku mashuri yose yo mu Rwanda, rikanafasha abanyeshuri n’abarimu gutegura amasomo n’isubiramo ry’ibizamini hakiri kare. Biteganyijwe ko kubahiriza aya matariki bizarushaho kunoza imigendekere y’umwaka w’amashuri no guteza imbere ireme ry’uburezi mu gihugu.

