Lawrence Wong Umunyapolitiki uhembwa menshi ku Isi ni muntu ki?

Lawrence Wong ni umunyapolitiki wo muri Singapore uri ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 15 Gicurasi 2024, akaba n’Umuminisitiri w’Imari. Ni Minisitiri w’Intebe wa kane mu mateka ya Singapore, kandi kuva ku itariki ya 15 Ukwakira 2026, azaba umunyapolitiki uhembwa menshi ku Isi, nyuma y’izamuka rikomeye ry’umushahara we.

Lawrence Wong Shyun Tsai yavutse ku wa 18 Ukuboza 1972, muri Singapore, akurira mu muryango usanzwe utari uwa abanyapolitiki cyangwa ubucuruzi bukomeye. Yakuriye mu nzu za leta zicumbikirwamo abaturage, zizwi nka HDB flats, ndetse ubuzima bwe bwo hambere yabubayemo mu buryo busanzwe cyane ugereranyije n’umwanya afite uyu munsi.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe, Wong yavuze ko kuba yarakuriye mu nzu ya HDB, akiga mu mashuri asanzwe kandi nyuma agakora mu nzego za Leta, ari igice cy’ibimugize nk’umuntu wakuriye muri gahunda y’imibereho n’uburezi bya Singapore.

Amashuri ya Lawrence Wong

Lawrence Wong yize amashuri ye abanza kuri Haig Boys’ Primary School, nyuma akomereza kuri Tanjong Katong Secondary School, ndetse yiga muri Victoria Junior College.

Nyuma yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’ubukungu.

Yabonye impamyabumenyi ya Bachelor’s mu bukungu muri University of Wisconsin–Madison, akomereza kuri Master’s nubundi mu bijyanye n’ubukungu muri University of Michigan–Ann Arbor. Nyuma yaje kubona indi mpamyabumenyi ya Master’s mu mbijyanye n’imiyoborere muri Harvard Kennedy School.

Ubumenyi mu bukungu n’imiyoborere ni bwo bwaje kumufasha mu mirimo yagiye akora muri Leta mbere y’uko yinjira muri politiki.

Yatangiye akazi muri Leta

Mbere yo kuba umunyapolitiki, Lawrence Wong yamaze imyaka myinshi akorera Leta ya Singapore.

Yatangiye umwuga we nk’umukozi, akorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Nyuma yakomeje gukora mu nzego zitandukanye za Leta, ahabwa n’inshingano zo kuba umukozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong.

Nyuma yaje kujya muri Energy Market Authority, urwego rushinzwe ibijyanye n’isoko ry’ingufu muri Singapore, aho yaje kugera ku mwanya wa Chief Executive.

Ibi byatumye mbere yo kwinjira muri politiki aba amaze kugira uburambe bukomeye mu micungire y’inzego za Leta n’ubukungu.

Yinjiye muri politiki mu 2011

Lawrence Wong yinjiye muri politiki y’amatora mu 2011, ubwo yatorwaga bwa mbere kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Singapore.

Kuva icyo gihe, yongeye gutorwa inshuro eshatu, bituma aba umwe mu banyapolitiki bamaze igihe muri politiki y’igihugu.

Nyuma yo gutorwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri guverinoma, zirimo kuba Minisitiri w’Umuco, Umuryango n’Urubyiruko, Minisitiri w’Iterambere ry’Igihugu, ndetse na Minisitiri w’Uburezi.

Mu 2021, yagizwe Minisitiri w’Imari, naho mu 2022 azamurwa aba Deputy Prime Minister, ari na bwo yarushijeho kugaragara nk’umwe mu banyapolitiki bakomeye bari mu murongo wo kuzayobora igihugu.

COVID-19 yamugize umunyapolitiki uzwi cyane

Lawrence Wong yanamenyekanye cyane mu gihe cya COVID-19.

Yari umwe mu bayobozi bakuru bari bayoboye itsinda ryihariye rya guverinoma ryashinzwe guhangana n’icyorezo. Yagiye agaragara kenshi asobanurira abaturage ingamba Leta yari yafashe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo.

Uruhare rwe muri icyo gihe rwamufashije kurushaho kumenyekana mu gihugu ndetse rushimangira umwanya we muri politiki ya Singapore.

Uko yageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Muri 2022, Lawrence Wong yatorewe kuyobora itsinda ry’abanyapolitiki b’igisekuru gishya cy’ishyaka People’s Action Party (PAP), riri ku butegetsi muri Singapore.

Ibi byamushyize ku mwanya wa mbere mu bantu bashoboraga gusimbura Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong.

Ku wa 13 Gicurasi 2024, Wong yahawe inshingano zo gushinga guverinoma nshya. Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 15 Gicurasi 2024, yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Singapore, asimbura Lee Hsien Loong. Aba Minisitiri w’Intebe wa kane mu mateka y’igihugu.

Kugeza ubu, Lawrence Wong akomeje kuba Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Imari.

Lawrence Wong yaba ari muntu ki hanze ya politiki?

Nubwo ari umuyobozi ukomeye, Lawrence Wong azwiho kugira ubuzima busanzwe hanze y’akazi ka politiki.

Ni umuntu ukunda umuziki, ndetse azwiho kuba akunda gucuranga gitari. Iyi ni imwe mu mpande z’ubuzima bwe zitandukanye n’ibikorwa bya politiki n’ubukungu.

Yagaragaje kandi ko kuba yarakuriye mu muryango usanzwe byagize uruhare mu buryo abona ubuyobozi n’imibanire hagati ya Leta n’abaturage.

Kuki Lawrence Wong ari we munyapolitiki uhembwa menshi ku Isi?

Izina rya Lawrence Wong ryagarutsweho cyane muri Nzeri 2026 kubera umushahara mushya w’abayobozi ba Singapore.

Guverinoma ya Singapore yatangaje ko guhera ku wa 15 Ukwakira 2026, umushahara wa Minisitiri w’Intebe uzazamuka ukava kuri S$2.2 miliyoni ku mwaka ukagera kuri S$3.6 miliyoni, ni ukuvuga hafi US$2.85 miliyoni ku mwaka.

Iri zamuka ringana na hafi 64%.

Ibi bituma Lawrence Wong aba umuyobozi wa politiki uhembwa menshi ku Isi, ndetse umushahara we ukaba uruta kure uw’abayobozi benshi b’ibihugu bikomeye.

Urugero, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahembwa $400,000 ku mwaka, bivuze ko umushahara mushya wa Wong uzaba uri hafi inshuro zirindwi uw’umukuru w’igihugu cya Amerika.