Ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wa UNESCO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Khaled El-Enany, baganira ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.

Ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, mbere y’uko Perezida Kagame yitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Isanzure (International Space Summit).

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Khaled El-Enany bibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na UNESCO, by’umwihariko mu nzego zifite uruhare mu iterambere ry’igihugu zirimo uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Hanaganiriwe kandi ku kubungabunga umurage ndangamuco w’u Rwanda, ndetse no kurinda no gusigasira amateka n’inzira zo kwibuka, bikaba biri mu bikorwa by’ingenzi UNESCO ishyira imbere.

Ubufatanye bw’u Rwanda na UNESCO bukubiyemo gahunda zigamije guteza imbere uburezi n’ubumenyi, gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, kubungabunga umurage w’igihugu no gusigasira umuco n’amateka.

Khaled El-Enany ni Umunyamisiri w’inzobere mu mateka ya Misiri. Yatangiye kuyobora UNESCO mu Ugushyingo 2025, asimbura Audrey Azoulay wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Ibiganiro bye na Perezida Kagame bibaye mu gihe Umukuru w’Igihugu ari i Paris mu bikorwa bifitanye isano na International Space Summit, inama yibanda ku ikoranabuhanga, ubumenyi, ubushakashatsi bwo mu isanzure ndetse n’uruhare rw’ibihugu mu guteza imbere uru rwego.

International Space Summit iri kubera muri Grand Palais i Paris kuva ku wa 9 kugeza ku wa 10 Nzeri 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera ku 2,000 baturutse mu bihugu bigera ku 120.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO byagarutse ku ruhare ubufatanye mpuzamahanga bushobora kugira mu guteza imbere uburezi, ubumenyi, ikoranabuhanga n’umuco, nk’inkingi z’iterambere rirambye.