Ibibazo biri mu muryango byihariye umunsi wa nyuma w’umushyikirano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abitabiriye Umushyikirano  wa 17  kongera kumva ko hari byinshi igihugu n’abanyarwanda babatezeho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza iyi nama yari iteraniye muri Kigali Convention Centre ikanakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu.

Ibiganiro by’Umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’iyi byibanze cyane ku bibazo by’ingutu bibangamiye umuryango mu minsi ya none.

Yifashishije ingero Umwene bikira Immaculée Uwamariya washinze Umuryango ‘Famille Esperance’ utanga ubufasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, asa n’uwibukije ko hari ibibazo bikomeye mu miryango kandi kuba bititabwaho bigira ingaruka kubazaba bagize umuryango mu minsi iri imbere.

Ati “Nigeze gusengana n’abana mbabazwa n’umwana wavuze ati Mana yanjye ndagushimira ko unkunda ariko ngutuye abana b’impfubyi bafite ababyeyi. Nkumva rero  abana nkabo barira kandi bafite ababyeyi bibabaje cyane kuko ababyeyi bitaruye inshingano zabo.”

Uyu mubikira kandi avuga ko ibibazo byo mu miryango bitera ubwoba abateganyaga gushinga ingo nshya.

Ati “Hari urubyiruko rufite ubwoba kuko rubona ingo zisenyuka rukavuga ruti ese twebwe kuki twakwiturikirizaho igisasu? Ibyiza ni ukwigumira uko tumeze, tukiberaho, tukishimisha, twashaka umwana tukamubyara ariko ntitwitere siterese(Stress).”

Bamwe mu babyeyi bitabiriye inama ya 17 y’umushyikirano babona hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo aho umuryango nyarwanda wangiritse uzanzamuke.

Pierre Celestin UWIMANA wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Harasabwa imbaraga za Leta, iz’ababyeyi ku giti cyabo, mbega bakagirwa inama n’abanyamadini kandi bagashyiraho uruhare rwabo.”

Immaculee UWIMANA wo mu Karere Gisagara we ati “Ndabona habaho ubufatanye  nk’abanyarwanda, buri wese akabona umwana wese nk’uwe.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ihamya ko ishingiro ry’umuryango uhamye ari uburere bubonye.

Minisitiri muri iyi Minisiteri Solina NYIRAHABIMANA aburira abanyarwanda ko nibatabona umwanya wo guha uburere abana, ibintu bizakomeza kuba bibi kurushaho.

Ati “Nibyo koko abantu dufite imirimo myinshi, turakora ariko nibaza y’uko nta bintu dushobora kujyamo byatubuza kuramira no kurengera. Ikiruta ibindi ari cyo kurera abana tubyara, aha rero ni ukwikebuka ni uguhindura imikorere kuko icyo kibazo kirahari.”

Mu ijambo risoza umwiherero wari ubaye ku nshuro ya 17 Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye abawitabiriye ko hakiri byinshi abanyarwanda babatezeho n’ubwo atirengagije ko hari ibyagezweho.

AtiHari byinshi igihugu cyacu, abanyarwanda badutezeho, inzira byaragaragaye ko turimo ari nziza yego, ariko turifuza ko yakomeza kuba nziza, naho tugana hagakomeza kutunogera.” 

N’ubwo imyanzuro y’iyi nama y’umushyikirano itahise ishyirwa ahagaragara kubera ko yari ikinononsorwa, birashoboka ko izaba iganisha ku ngamba zo gukomeza umuvuduko w’ubukungu  bw’Igihugu no kureba icyakorwa kugira ngo inzitizi zibangamye  zituma umuryango utagira imibereho myiza zikurweho.

Izi ngingo uko ari ibyeri ninazo zabaye izingiro ry’ibiganiro mu nama y’Igihugu y’umushyikirano ya 17.

Tito DUSABIREMA