General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon,ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, baganira ku bibazo birimo ibijyanye n’inzibacyuho muri icyo gihugu.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yarahiriye kuyobora inzibacyuho muri Gabon tariki 4 Nzeri 2023, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2023.

Mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Gen Brice Oligui harimo ibyerekeye inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse n’ingingo zirebana n’imikoranire hagati ya Gabon n’u Rwanda.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, ari kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye byumwihariko ibibarizwa mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS.

Ubwo aheruka kugenderera Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, yavuze ko urugendo rwe rugamije kumvisha abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango guhagarika icyemezo gihagarika Gabon muri uwo muryango.

Gabon yahagaritswe muri ECCAS, nyuma y’icyumweru habaye kudeta, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateraniye I Djibloho, Equatorial Guinea iyobowe na Perezida w’iki gihugu, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

Ni umwanzuro wafashwe, ku ya 4 Nzeri 2023, kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare barangajwe imbere na Gen Oligui.