Raila Odinga yisubiyeho ku gushyigikira Kalonzo Musyoka mu matora ya 2027

Perezida w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kenya ,Azimio la Umoja bwana Raila Odinga yisubiyeho avuga ko atigeze atangaza ko muri 2027 iri huriro rizahagararirwa na Kalonzo Musyoka agahangana na William Ruto uzaba ashaka manda ya kabili.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ku cyumweru Raila Odinga yivugiye we ubwe ko abona Kalonzo nk’umuntu ukunda igihugu kandi wujuje byose byamugira perezida w’igihugu.

Uyu mugabo yumvikana avuga ko perezida William Ruto akwiye kumenya ko bamaze kumwitegura mu matora muri 2027 kandi ko azahangana na Kalonzo Musyoka wigeze kuba visi perezida wa Kenya.

Iyo Odinga asobanura impamvu Musyoka ariwe uzaba ari umukandida kandi akamushyigikira abishingira ko nawe yamushyyigikiye mu matora inshuro 3 zose nubwo atatsindaga akavuga ko nawe azamushyigikira uwo mwaka amatora yageze.

Ku mpamvu zitazwi kuwa mbere uuvugizi wa Raila Odinga yabwiye ikinyamakuru The Star ko ntaho uyu munyapolitiki watsinzwe kane kose mu matora ya Kenya yavuze ko azshyigikira Kalonzo, kuko byaba bivuze ko avuye muri politiki kandi iryo kosa atarikora.

Ikinyamakuru The Star gisubiramo amagambo ya bwana Dennis Onyango uvugira Odinga avuga ko kumutaka kuriya byari ugushima indangagaciro ze ntaho bihuriye no kuba yaramwemeje nk’uzahagararira abatavuga rumwe na Ruto mu matora, kuko ngo haba hakiri kare ku mashyaka ya politiki kwemeza abazayahagararira mu matora. Iri huriro nubw ritemera ko Kalonzo yazaba umukandida aka kanya rishimangira ko ari umuntu ushoboye gutegeka igihugu kurenza William Ruto bashinja kunanirwa mu mwaka umwe gusa amaranye ubutegetsi.

Mu minsi mike ishize perezida William Ruto yabaye nk’ushotora Odinga avuga ko muri 2027 ashobora kutazabasha guhangana nawe akaba wenda yazahura na Kalonzo Musyoka, amubwira ko amurimo ideni rya politiki akwiye ku mwishyura kuko ngo Ruto yigeze kumutora nawe amusaba kuzamutora muri 2027 kuko abona iki gihe azaba atakibasha kwiyamamaza.