Uganda: Abadepite bagiye gutora Perezida w’Inteko usimbura Oulanya

Amatora y’uzasimbura Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Jacob Oulanyah witabye Imana ku Cyumweru yashyizwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022.

Ishyaka riri ku butegetsi National Resistance Movement (NRM), riragaragaza ubushake bwo guhatanira uyu mwanya, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.

Komisiyo y’amatora mu ishyaka iraterana kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022.

 Ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, hazaterane abadepite ba NRM bari mu nteko.

Amatora akazaba ku wa Gatanu.

Minisitiri w’ikoranabuhanga, Dr Chris Baryomunsi nawe yamereye abanyamakuru ko mu nama ya guverinoma, yateraniye i Entebbe mu biro bikuru bya perezida ari nawe wari uyiyoboiye, hemejwe ko inteko izaterana ku wa gatanu  mu gusimbuza Perezida w’Inteko.

 Nyuma y’aho ushinzwe imirimo ya guverinoma akaba n’umuyobozi w’abadepite ba NRM bari mu nteko Thomas Tayebwa, avuga ko yategetswe na perezida Yoweri Museveni akaba na chairman wa NRM gutumiza inama idasanzwe y’abadepite ba NRM bari mu nteko, ku wa Kane saa 14h00 za Kampala (ni saa 13h00 za Kigali) ku rubuga rwa kololo mu kuganira kuri perezida w’inteko.

Abatumiwe bose barabanza gupimwa Coronavirus, upimwa niwe wenyine wemerewe kwinjira mu nteko nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Mu gihe Thomas Tayebwa yatangaje ko adateganya guhatanira uyu mwanya, Jacob Marksons Oboth Oboth usanzwe ari umunyamabanag wa Leta muri minisiteri y’ingabo we yatangaje ko yiteguye guhatanira uyu mwanya, nubwo ataregura muri minisiteri mu gihe agitegereje inama ya komite y’amatora mu ishyaka NRM.

Yasobanuye ko byaba ari kare guhita yegura, kuko iby’imbere mu ishyaka bitamusaba kubanza kwegura  ngo abone kwemezwa nk’umukandida.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Alfonse Owiny-Dollo wari wagiye muri Lata Zunze Ubumwe za Amerika kureba uko Oulanyaha ameze, yavuye i seatle aho uyu mutegetsi yapfiriye.

Hari amakuru mu binyamakuru bya Uganda ko Alfonse Owiny-Dollo mu rwego rw’itegekonshinga usanzwe uyobora amatora ya perezida w’inteko, yasize inyuma Norbert Mao perezida w’ishyaka riharanira demokarasi (Democratic Party) ugomba kugarukana n’umurambo wa Oulanyah.

Itegekonshinga rya Uganda riteganya ko nta kindi kintu gikorwa mu nteko, kitari amatora ya perezida wayo mu gihe iyi ntebe ntawe uyicayemo.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Museveni yategetse ko amabendera yose agezwa hagati, kuzageza igihe Oulanyah azashyingurirwa.