Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Hagiye kuvugururwa itegekonshinga rya Tanzania - FLASH RADIO&TV

Hagiye kuvugururwa itegekonshinga rya Tanzania

Tanzania izatangira urugendo rwo gushyiraho itegekonshinga rishya nyuma y’amatora ya perezida yo mu mwaka wa 2025.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya perezida rivuga ko gushyiraho itegekonshinga rishya bizaba biri mu bindi bibazo bimaze igihe kirekire bizacyemurwa icyo gihe.

Ibi bibaye nyuma y’ifungurwa ry’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Freeman Mbowe, wo mu ishyaka rya CHADEMA.

Yavuze ko urubanza rwe rwari rushingiye ku mpamvu za politiki kuko yari yatangije ihuriro risaba ko hajyaho itegekonshinga rishya.

Leta ya Tanzania ihakana icyo kirego.

Mu cyumweru gishize, mu kiganiro yahaye BBC, Perezida Samia Suluhu Hassan yanze kuvuga ku itegekonshinga, avuga ko ari “ikibazo kireba we ubwe n’Abanya-Tanzania”.

Ariko hashize igihe hiyongera igitutu kuri leta kivuye mu mpirimbanyi n’amashyaka atavuga rumwe na leta basaba ko hashyirwaho itegekonshinga rishya.

Bwana Mbowe yarezwe iterabwoba, amara amezi umunani afunze, mbere yuko ibyo birego bikurwaho mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatatu.

Aganira na BBC bwa mbere kuva yafungurwa, yavuze ko azakomeza gusaba ko hajyaho itegekonshinga rishya nubwo avuga ko azabikora mu buryo burimo kwigengesera kurushaho.