Impuguke muri Politiki zikomeje guhamagarira umuryango mpuzamahanga, kugira icyo ukora kubibazo by’umutekano mucye mu burazirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi ugasaba Leta ya RDC guhagarika imvugo z’urwango zibasira abanye-Congo, bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, zikomeje gukwirakwizwa n’abavuga rikijyana muri iki gihugu, barimo n’abanyapolitiki.
Muri Werurwe 2022, nibwo imirwano yongeye kubura hagati yingabo za leta ya RDC n’umutwe wa M23, wongeye kubura Intwaro.
Ni mugihe hari hashize imyaka igera hafi ku icumi umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bitewe n’amasezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 Ukuboza 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.
Ibyo bemeranyije icyo gihe ngo ntibyuharijwe ari nabyo byarakaje uyu mutwe ukongera kubura intwaro.
Kuva hakubura imirwano hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23, bamwe mubavuga rikijyana muri Congo barimo n’abanyapoltiki, batangiye gukwirakwiza imvuga z’urwango zibasira abanyekongobavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutasi.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yatanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside biri gututumba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ku buryo hatagize igikorwa amateka ashobora kwisubiramo.
Umuyamategeko w’Umubiligi, Bernard Maingain nawe agaragaza ko uburyo imvugo zihembera urwango ziyubatse muri RDC, kugeza ubwo ubu ibyago bya Jenoside biri hejuru kurusha ikindi gihe. Asaba amahanga kugira icyo akora.
Aha yaganiraga na Televiziyo y’u Rwanda.
Ati “Ziriya mvugo z’urwango ntabwo ari iza vuba, nizo mu myaka ishize, icyabaye mu mezi ashize ni uko zarushijeho gufata indi ntera. Ukuri guhari ni uko ibyo muburasirazuba bwa Kongo tutabizi cyane nk’uko tuzi ibyabaye muri bimwe mu bihugu by’uburayi nyuma y’intambnara ya kabiri y’Isi cyane nko Mu budage ahabaye gahunda yo kurandura ingengabitekerezo ya nazi.”
Yongeyeho ko “Mu karere k’ibiyaga bigari naho hakenewe uburyo buhamye bwo kurandura ingengabitekerezo z’urwango. Abaturage mu moko baturukamo ayariyo yose bagahamagarirwa kunga ubumwe.”
Nubwo Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside biri gututumba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurundi ruhande ibihugu biwufitemo ijambo rikomeye, bikomeje gushinjwa uburyarya kubibazo by’umutekano mucye mu burazirazuba bwa Kongo.
Abarebara ibintu ahirengeye bamaze igihe bagaragaza ko ibihugu bikomeye ku Isi birenze ingohe ibibera muri RDC, ahubwo bikagaragaza kubogamira ku butegetsi kubera inyungu bifite muri iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro.
Icyakora mu Minsi ishize Joseph Borrey, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yasabye u Rwanda kotsa igitutu umutwe wa M23 ugahagarika imirwano no gushyira mu bikorwa imyanzuro yose yafashwe n’Abakuru b’ibihugu, bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu biganiro bya Nairobi na Luanda.
Ku rundi ruhande, Joseph Borrey anavuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi usaba RDC guhagarika imikoranire no gutera inkunga umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda, n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababumbye, aherutse kugaragaza ko ibihugu bitatu by’akarere aribyo RDC, u Rwanda na Uganda, aribyo bikwiriye kurazwa ishinga no gucyemura burundu ibibazo by’umutekano mucye, byabaya akaranade mu burasirazuba bwa Kongo.
Ni nyuma y’uko yari amaze kwiyemerera ko ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco, ngo zidafite ubushobozi bwo guhangana na M23.
Aha yaganiraga n’ibitangazamakuru by’Ubufaransa France 24 na RFI.
Ati “Ngira ngo muzi impamvu y’imyigarangambyo iheruka, bavuga ko Monusco yananiwe guhangana na M2. Ukuri ni uko M23 ni igisikare cy’umwuga, gifite intwaro ziremereye zigezweho kurusha iza Monusco. Icyo mbona ku bwanjye ni uko hakwiye ibiganiro byo gusasa inzobe, hagati ya Kongo, u Rwanda na Uganda, kuburyo habaho uburyo buhuriweho mu kwirinda ibibazo bihora bigaruka, bituma duhora dutera intambwe ijya imbere ejo tugatera isubira inyuma.”
Yunzemo agira ati “Ni ngombwa ko ibyo bihugu byumva kimwe impamvu zo kugira amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, kuko ntimwibagirwe ko ADF ituruka muri Uganda, hakaba na FDLR igizwe n’abakoze jenoside mu Rwanda, bivuze ngo ibihugu uko ari bitatu bikwiye gukorana.”
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba niwo umaze igihe ugaragaza ubushake bwo gucyemura ibibazo by’umutekano mucye muri RDC, ndetse ingabo z’uyu muryango zamaze kugera muri iki gihugu.
Hagati aho imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23 ntiyigeze ihagaragara kuko no kuri uyu wa mbere tariki 02 Mutarama 2022, hari indii mirwano yabereye mu duce twa Bwiza muri teritware ya Rutshuru, mu birometro hafi 5 uvuye muri Kitshanga umujyi muto wo muri teritware ya Masisi.
M23 yo ikomeje gusaba ibiganiro n’abahuza mubibazo bya Kongo.
Daniel Hakizimana