Nyagatare: Abubatse amashuri ya TVET Ntoma bamaze imyaka 2 batarishyurwa

Hari abaturage bubatse amashuri y’imyuga ya TVET Ntoma, mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko imyaka ibiri ishize batarishyurwa amafaranga bahakoreye ubwo  bayubakaga.

Muri aba harimo abafundi , abayedi n’abandi batangaga ibikoresho by’ubwubatsi.

Aba baravuga ko kuva batangira kubaka aya mashuri nta mafaranga bigeze babona, abandi bahabwa ibice mu gihe hari bagenzi babo bishyuwe yose.

 Umwe ati “Njye baraje bafata ibiti byanjye bambwira ko bampa amafaranga imyaka 2 irashize baranyambuye, hari umugabo witwa Butera niwe wari uyoboye, banyamburanye n’abandi mbese baradukenesheje cyane.

Mugenzi we ati “Twatekeraga abakozi baho, twagombaga kwishyurwa miliyoni imwe n’ibihumbi bine, batwishyuraho make hasigara ibihumbi ijana na mirongo itatu. Kugeza ubu rero nta gisubizo turabona.

Undi Ati “Njyewe nabahaye ibikoresho, ibikoresho natanze ni ponseze ifite agaciro ki’bihumbi Magana abiri na makumyabiri, ibiti bifite agaciro k’ibihumbi Magana atatu, imibyizi y’ubukode bwa ponseze ingana n’ibihumbi mirongo icyenda na bibiri na poste soudure ihwanye n’ibihumbi bine. Hanyuma hari umukozi bambwiye ngo mukoreshe, agasoje arababura ababuze aranyataka mbatangira ibihumbi bitandatu, amafaranga yose bamfitiye ni ibihumbi Magana atanu na mirongo icyenda na bibiri.”

Aba baturage baravuga ko muri iki gihe cyose bamaze batarishyurwa byabasigiye ubukene mu miryango, kugeza naho batakibasha kugemura ibindi bikoresho ahandi batsindiye isoko.

Barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kugira ngo bikure mu bukene.

Umwe ati “Ayo mafaranga twayakoreraga dushaka kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, ndetse no kwishyura amadeni. Twasabaga ko batuvuganira tukishyurwa.”

Undi Ati “Butera bamukuyeho haza undi tugira ngo wenda hari icyo biratumarira, ubu harimo uwa gatatu. Byanteye ubukene cyane, twasaba ko mwatwishyuriza.”

Aya mashuri y’imyuga yubatswe mu byiciro bibiri, ndetse abafite ikibazo cyo kutishyurwa ni abubatse mu cyiciro cya mbere.

Ni mu gihe uwari ukuriye ibikorwa by’ubwubatsi yahise ajya mu bindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage, Bwana Matsiko Gonzague,  avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Iki kibazo nibwo bwa mbere tucyumvise kuko abaturage bari batarabitubwira, ariko ubwo tukimenye birasaba ko tugikurikirana. Tuvugane na rwiyemezamirimo, kugira ngo abaturage yaba abatarishyuye amafaranga yabo, yaba abamuhaye ibikoresho by’ubwubatsi bishyurwe.

Kugeza ubu abaturage baracyategereje bihanganye, ko igihe kimwe bashobora kwishyurwa cyangwa se bakaviramo aho.

Ni mu gihe amashuri y’icyiciro cya mbere bari bubatse ari nayo bamburiweho yarangiye, ndetse n’abanyeshuri batangiye kuyigiramo.

Ntambara Garleon