Abakuru b’ibihugu bya EAC banzuye ko intambara n’imvugo zihembera urwango muri RDC bihagarara

Abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC banzuye ko Intambara ihagarara, imvugo zihembera urwango ziganisha kuri Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihagarara, kandi ibihugu binyamuryango bigatanga  umusanzu mu bikorwa by’ubwiyunge n’amahoro arambye muri RDC.

Iyi ni imwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje abakuru b’ibihugu biri muri EAC kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2022, i Nairobi muri Kenya.

Iyi nama yabereye mu muhezo yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye EAC na Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo.

Umukuru w’Igihugu umwe ni we utitabiriye iyi nama, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Iyi nama yanzuye ko imbwirwaruhame ihembera urwango ku bavuga ikinyarwanda biganisha kuri Jenoside muri RDC bihagarara.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko ibihugu biri muri EAC bitahiriza umugozi uwe kandi bikagira uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane muri Kivu y’amajyepfo n’iyo mu majyarugu ndetse no mu Ntara za Ituri.

Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ikomeje muri RDC, ihita ihagarara ako kanya, kandi ibikorwa byo guhagarika imirwano bigomba guhita bitangira, n’abasirikare bagahita bava mu birindiro.

Aba bayobozi basanze hakwiye inzira za politiki kugira ngo abaturage ba DRC bumve bafite umutekano n’ituze, no gukomeza ibikorwa byabo by’imibereho myiza.

Abakuru b’ibihugu basabye ko muri uru rugendo rwo kugarura amahoro, hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya DRC kandi bagashyira imbaraga mu guharanira igihugu cyunze ubumwe kandi gifite umutekano.