Ubutabera: Abantu 40 bafunze kubera amakosa y’abashinjacyaha

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda burihanangiriza abashinjacyaha  bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko bagakora ibinyuranye  nayo.

Urugero rutangwa rw’amakosa akorwa n’abashinjacyaha ni ugufunga nta tegeko na rimwe rikurikijwe.

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kuri ubu burabarura abantu bagera kuri 40 bafunze kubera gusa amakosa yakozwe n’abashinjacyaha, ni umubare uru rwego rufata nk’aho nta byacitse ku mikorere y’abashinjacyaha ariko ku rundi ruhande bukemera ko n’iyo yaba umuntu umwe, adakwiye gufungirwa ubusa kubera amakosa y’umushinjacyaha wakabaye kuba uwa mbere mu gukurikiza amategeko uko yanditse aho kuyitwikira ngo ayakoreshe uko yishakiye.

Kuri iyi nshuro ariko ubushinjacyaha bukuru burikoma abahirahira kunyuranya n’amategeko bagakora amakosa.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco MUTANGANA ati “Ndihanangiriza abashinjacyaha y’uko inshingano yabo ya mbere ari ukubahiriza amategeko, twagiye tubona ibihe bimwe na bimwe aho amategeko yagiye atubahirizwa bityo tukaba twarafashe ingamba zo guhana abashinjacyaha batitwaye neza mu kubahiriza amategeko. Umushinjacyaha arahirira kubahiriza amategeko ahereye ku itegeko nshinga, afite imbaraga ahabwa n’amategeko, izo mbaraga zigomba gukoreshwa neza.”

Ku ruhande rw’abashinjacyaha bemera ko nta mumarayika ubarimo n’ubwo ngo hari igihe amakosa akorwa ntawayagambiriye.

Antoinette MUPENZI  ni umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge yagize ati “Ubundi ntawe ukora ikosa yarigambiriye ariko na kwakundi umuntu aba akora mu kazi nta muntu uba ari Malayika, iyo ukora hari igihe ugwa mu ikosa ariko utarigambiriye.”

Minisiteri y’Ubutabera yo igira inama bamwe mu bashinjacyaha kureka gutekereza ko bakora amakosa ntibimenyekane bikarangira nta ngaruka bibagizeho.

Bwana Johnstone BUSINGYE ni Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya leta.

Ati “Tutongera no gutekereza ko dushobora kurengera ntibimenyekanentitunakore kugira ngo nibatatubona bigumiraho, ahubwo dukore akazi kacu uko gakwiye gukorwa ni yo nama nabagira.”

Kuri uyu wa Gatatu abashinjacyaha bose bari mu mwiherero wahejwemo inzego zose z’indi zirimo n’itangazamakuru, ni umwiherero usuzumirwamo imikorere ya buri umwe ku wundi abakoze amakosa baranegurwa kandi ngo abakoze aremereye birashoboka ko bafatirwa ibihano.

Nk’uko umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco MUTANGANA abigaragaza.

Ati “Uwakoze neza ashimwe uwakoze nabi agawe, akeburwe kandi uwo tubona yararengereye cyane agasabirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko umwaka ushize bwakiriye imanza zigera ku bihumbi 45, ni imanza nyinshi ubushinjacyaha butigeze bwakira n’ikindi gihe kuko ziyongereyeho 70% z’imanza bwakiriye mu myaka yashize.

Ni ibipimo bigaragaza ko Sosiyete y’u Rwanda irimo ibyaha kandi byiyongera biha akazi katoroshye ubushinjacyaha.

Tito DUSABIREMA