Kwibuka29: Perezida Kagame yatangaje  ko Abanyarwanda batazihanganira uwabagaruramo  amacakubiri 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko u Rwanda rutazigera rwihanganira uwariwe wese wagarura amacakubiri mubanyarwanda ndetse asaba ubufatanye  bw’Amahanga mu guhangana n’abahakana  bakanapfobya Jenoside.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2023,  mu  muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu minsi 100, uhereye tariki 7 mata 1994 ,  Abatutsi basaga Miliyoni  barishwe muri Jenoside. 

Nubwo kuva mu mwak 2004  umuryango wabibumbye wemeje itariki ya 7 Mata buri mwaka nk’umunsi Isi yose igomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   hagamijwe gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside , ngo iki cyemezo gisa n’ikitadanga umusaruro kuko mu Karere u Rwanda rurimo, hakomeje kugaragarq  ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jwan Damascene, ubwo yari mu mu muhango utangiza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu.

Ati “Kuva mu mwaka 2004, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigamije gukuramo amasomo  yo gukumira indi Jenoside. Ni icyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho, kuko ingengabitejkerezo ya Jenoside itaracika mu karere, umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n’Abakigendera ku ngengabitekerezo yayo nturarandurwa. Leta ya Kongo ifatanya nayo ikanimika urwango n’ubwicanyi byibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, batuye muri Kongo kubera Amateka batahisemo.”

Mu buhamya bwatanzwe na Mwizerwa Eric warokokeye i Ruhanga, yagaragaje ko uburyo Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwaga mu mugambi wo gutegura Jenoside, ashimira ingabo zari iza RPA zayihagaritse ndetse akaba yaratangiye urugendo rw’ubudaheranwa aho kuri ubu ari Rwiyemezamirimo.

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, amahanga ashima u Rwanda ko ubu abanyarwanda  bunze ubumwe.

Ni ibintu bitikoze kuko byaturutse kukureba kure kwa Perezida Paul Kagame, akababarira bamwe mubagize uruhare muri Jenoside nkuko byasobanuwe na Minisitiri Dr Bizimana.

Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Abanyarwanda turabashimira kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n’ubuzima Abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n’ababiciye, n’impunzi zigatahuka. Mworohereje ibihano abicanyi mubaha uburenganzira ntavogerwa, kandi barishe urwagashinyaguro, mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro n’abitwaza Politiki bigisha urwango n’abarwanya u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Izi mbabazi kubanyabyaha bikomeye bigaragaza ubumwe muha Abanyarwanda, niyo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze. Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ni ubwambere rumaze imyaka 29, nta bwicanyi bubaye mu Rwanda.”

Atangiza icyumweru cy’icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigikomeje kugaragara mu karere u Rwanda rurimo,  ahamagarira amahanga gushyira hamwe mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.

Yavuze ko u Rwanda rutazigera rwihanganira uwariwe wese, wagerageza kugarura amacakubiri mu banyarwanda.

Ati “Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane gikorwa cyateguwe  hagamijwe gusubiza inyuma ukuri, tugomba kurwanya abashaka kugarura iyo ngengabitekerezo mbi, kubera ko hari ubwo iba uruhererekane byoroshye ikiragano ku kindi. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside kubera ko byatuma amateka yisubira ubwayo. Abanyarwanda ntibazigera bihanganira uwagerageza kutuzanamo amacakubiri, twabirambiwe bihagije.”

Ku wa 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti zabo binjira mu bihe bidasanzwe byo kwibuka abarenga miliyoni imwe, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Danel Hakizimana