Dore ikigendarwaho bavuga ko ubwigenge bwo mu 1962 bucagase

Kuri uyu uyu wa 1 Nyakanga  u Rwanda rwujuje imyaka 58 ruhawe ubwigenge n’u Bubiligi bwarukolonije.

Ku itariki 1 Nyakanga mu 1962 nibwo u Rwanda rwabonye ubu bwigenge ariko bamwe mu nararibonye muri politique n’abanditsi b’amateka bagaragaza ubu bwigenge nk’ubwari bucagase.

Ubwigenge bw’ Rwanda bwa Tariki 1 Nyakanga 1962, benshi mu banyamateka ntibabwemera kuko butabaye umwanya n’amahirwe ku baturage bose.

Ngo ahubwo  bwahaye umwanya uwari Perezida Kayibanda Gregoire n’ishyaka rye wo gutoteza Abatutsi bamwe bakwicwa abandi bagafata iy’ubuhungiro.

Reba mu mashusho Bwana Innocent NIZEYIMANA  umwanditsi w’ibitabo ku mateka y’u Rwanda na Rucagu Boniface inararibonye muri Politiki basobanura umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda. Bari mu kiganiro Ikaze Munyarwanda kuri Radio Flash.