Mashami Vincent yasobanuye impamvu atashyize Sugira muri 27 yahamagaye

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Vincent MASHAMI yagaragaje ko ibihano Erneste SUGIRA yafatiwe na APR FC ariyo ntandaro yo kuba atashyizwe mu bakinnyi 27 yahamagaye azifashisha ku mikino ya Mozambique na Cameroon mu gushakaa itike ya CAN 2021.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo nibwo Vincent MASHAMI yagaragarije abanyamakuru urutonde rw’abakinnyi 27 yahamagaye azifashisha ku mikino ya Mozambique na Cameroon iteganyijwe gutangirana na tariki 14 na 17 Ugushyingo, aho u Rwanda ruzaba rushaka itike ya CAN 2021.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Vincent MASHAMI yavuze ko impamvu atahamagaye Erneste SUGIRA ari uko asanzwe ari mu bihano yahawe n’ikipe ya APR FC imushinja kudaha agaciro amasezerano yagiranye na yo kandi yo nk’umukoresha ikaba yubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Mashami Vincent yagize ati “Sugira ni umukinnyi mwiza twifuzaga gukoresha mu mikino nk’iyi ariko tugomba kubaha ibyemezo by’umukoresha we w’ibanze ari we APR FC. Turizera ko bitazafata igihe kirerekire kugira ngo tuzamwitabaze mu gihe kiri imbere.”

U Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021 rukina na Mozambique  tariki 14 Ugushyingo i Maputo mu gihe ruzahita rwakira Cameroon i Kigali tariki 17 Ugushyingo.

Abanyezamu: Eric NDAYISHIMIYE (AS Kigali),Yves KIMENYI (Rayon Sports), HABARUREMA GAHUNGU (Police FC) na Emery MVUYEKURE (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro:Thierry MANZI (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Emmanuel IMANISHIMWE (APR FC), Eric RUTANGA (Rayon Sports), Ange MUTSINZI (APR FC), Emery BAYISENGE (Saif Sporting Club, Bangladesh), Abdul RWATUBYAYE (Colorado Rapids, USA) na Salomon NIRISARIKE (Pyunik FC, Armenia).

Abakina hagati: Haruna NIYONZIMA (AS Kigali), Jean Claude IRANZI (Rayon Sports), Ally NIYONZIMA (Al Bashaer, Oman), Olivier NIYONZIMA (APR FC), Eric NSABIMANA (AS Kigali), Kevin MUHIRE (Misr El Makkasa, Misiri), Djihad BIZIMANA (Waasland Beveren, Belgium) na Djabel MANISHIMWE (APR FC).

Ba Rutahizaamu: Justin MICO (Police FC), Danny USENGIMANA (APR FC), Meddie KAGERE (Simba SC, Tanzania), Jacques TUYISENGE (Pétro Atletico, Angola), Muhadjiri HAKIZIMANA (Emirates Club, UAE), Osée IYABIVUZE (Police FC) na Patrick SIBOMANA (Young Africans, Tanzania).

UWIRINGIYIMANA Peter