Burundi: OMS yagaragaje ko abarwayi ba Malariya biyongereye

Imibare mishya y’icyumweru cya 44 cy’uyu mwaka (28/10 na 03/11/2019) y’ishami ryita ku buzima ku Isi, OMS, igaragaza ko abarwaye Malariya biyongereye mu Burundi bakagera kuri miliyoni zirenga zirindwi.

 Ku bireba umugabane wa Afurika, OMS ishami rya Afurika, ivuga ko iri gukurikirana ibyorezo n’ibindi bibangamiye ubuzima byo kwitabawaho cyane bigera kuri 68, birimo indwara y’iseru muri Lesotho, Hepatitis E muri Namibia, umutekano mucye uri gutera ubuhunzi no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga muri Mali n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

OMS iravuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza tariki 29 Nzeri, abantu miliyoni 7,233,138 barwaye Malariya mu Burundi, iyi ndwara ikaba yarishe 2,691.

Iri shami rya ONU rivuga ko imibare ya malariya mu Burundi yazamutse ku kigero cya 49% mu cyumweru cya 39 cy’uyu mwaka ugereranyije n’icyo cyumweru cya 2018.

Ubutegetsi bw’u Burundi ntacyo buratangaza ku mibare mishya ya OMS.