Uganda: Ubutegetsi bwa Museveni bukwiye kuryozwa abantu baburiwe irengero – Kadaga

Umukuru w’inteko ishinga amategeko Rebeca Kadaga yavuze ko ubutegetsi bwa Museveni bukwiye kuryozwa abantu bose bivugwa ko baburiwe irengero kuva mu gihe cy’amatora.

Madamu Rebecca Kadaga uvuga ko arambiwe guhora ahategerejwe urwo rutonde yavuze ko inzego zirimo minisiteri y’umutegetsi bw’igihugu n’izishinzwe umutekano zasuzuguye perezida Museveni, wari wategetse ko aba bantu bose urutonde rwabo rushyirwa ahagaragara.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko kuwa Kabiri minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu General Odongo, wagombaga kujyana aba bantu mu nteko yasuzuguye ntahagere.

Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko batishimiye aka gasuzuguro gakorwa n’izi nzego bavuga ko hakwiye kugira icyakorwa.

Mu kwezi gushize perezida Yoweri Museveni yari yavuze ko aba bantu babuze bose ingabo na polisi bazatangaza amazina yabo yemeza ko bababitse.

Iki kinyamakuru cyanditse ko ishyaka National Unity Platform rya Depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine, ryatangaje ko rifite abantu baryo baburiwe irengero bakabakaba 400.

Daily Monitor yanditse ko iri shyaka ryavuze ko rifite amakuru ko hari imiryango yabuze abantu 458, ariko urutonde ryerekanye ruriho abantu 243 baburiwe irengero.

Ishyaka NUP binyuze mu munyamabanga mukuru waryo, ryavuze ko bategereje bihagije ko ubutegetsi bwa Uganda busohora uru rutonde none baranze, hari icyo bagiye gukora byanze bikunze n’ubwo atasobanuye icyo bazakora.

Aba nubwo aribo bavuga ko baburiwe irengero mu gihe cy’amatora ubutegetsi bwemera ko hishwe abantu 54.

 Umuvugizi wungirije w’igisirikare yavuze ko urutonde rwagombaga gutangwa mu Nteko na minisitiri w’imitegekere mu gihugu General Jeje Odongo ko ntawagira ikindi abaza.

 Muri iki gihugu birakekwa ko hashobora kuba imvururu ziturutse mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kubera aba bantu baburiwe irengero leta ifite idashaka gutanga.