Perezida Ramaphosa yavuze ko ibihugu bya Afurika byafunze ingendo bimeze nk’Abakoroni bihutiye gufunga Afurika

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yanenze ibihugu bya Afurika gukora “nk’abari abakoroni bacu” bifunga ingendo kuri icyo gihugu kubera ubwoko bwa Covid-19 bwitwa Omicron.

Ibihugu bine bya Afurika biirmo  Mauritius, Seychelles Misiri n’u Rwanda byiyongereye ku bihugu birimo iby’Iburayi na Amerika bifunga ingendo ziva n’izijya mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo.

Perezida Ramaphosa yavuze ibi kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021,  ubwo yatangiraga urugendo rwe muri Afurika y’iburengerazuba aho byitezwe ko azasura Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana na Senegal mu gushishikariza ubumwe bwa Afurika n’ubucuruzi bwisanzuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ageze i Abuja ntiyahishe ko yababajwe n’ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo gufunga ingendo kubera buriya bwoko bushya bwa Covid.

Yagize ati “Mu cyubahiro mbigomba, bifite impamvu zabyo ariko twifuza kugirana ibiganiro nabyo. Twifuza ko bitagakoze nk’abahoze ari abakoroni bacu bihutiye gufunga Afurika.”

Ibihugu, cyane cyane bikize, byafashe ziriya ngamba ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19  bwatangajwe n’ishami ry’umurynago w’abibumbye ryita ku buzima OMS nk’ubuteye impungenge.

Ku bihugu bya Afurika nabyo byabikoze, Ramaphosa yavuze ko “bibabaje cyane kuba nabyo byaragiye muri ibyo”, yongeraho ko atari umwanzuro ushingiye kuri Siyansi.

Perezida Ramaphosa yasabye ibyo bihugu gukuraho ingamba byafatiye abagenzi bo muri Afurika y’amajyepfo avuga ko zizagira ingaruka ku bukungu bw’ako karere.

Hagati aho, ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Nigeria cyemeje ko habonetse abantu babiri ba mbere bafite Omicron, bari mu bavuye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize.

Ibihugu bya Arabia Saoudite na Brazil nabyo byatangaje ko byabonye abantu ba mbere banduye Omicron.

Naho ikigo Danish Patient Safety Authority cya Denmark cyatangaje ko cyabonye umuntu wanduye Omicron wari mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga 1,600 kuwa gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, mu majyaruguru y’iki gihugu.

Denmark yari isanzwe yaremeje abantu bane banduye Omicron, bose bari baraje bavuye muri Afurika y’Epfo.