Microsoft yaburiye umwe mu bajyanama ba Joe Biden uri kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko abajura mu ikoranabuhanga bo mu kigo cya Leta mu Burusiya bagerageje kwinjira mu mabanga ye.
Aba bajura b’Abarusiya byavuzwe ko bagerageje kwinjirira abakozi b’ikigo cya SKDKnickerbocker cyo mu Mujyi wa Washington, gifasha mu bikorwa by’itumanaho bya Biden n’abandi bantu bakomeye bo mu ishyaka rye, mu mezi abiri ashize.
Bivugwa ko nubwo abo Barusiya bagerageje kwinjira mu mabanga y’iki kigo bitigeze bibakundira, kuko umutekano wayo urinzwe neza.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov, yamaganye ibi birego, avuga ko nta shingiro bifite. Ni mu gihe hashize igihe kinini u Burusiya bushinjwa kwinjira mu mabanga y’ibindi bihugu no gushaka kwivanga mu matora.
Hari hashize iminsi inzego z’ubutasi za Amerika zitanze umuburo ko bishoboka ko hari guverinoma zakwivanga mu matora y’iki gihugu ateganyijwe mu Ugushyingo.
Ni mu gihe mu 2016 nabwo u Burusiya bwashinjwe kwivanga mu matora yo muri Amerika, bugamije ko Donald Trump atsinda.