Tanzania: Impunzi z’Abarundi zabujijwe gucuruza

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nyarugurusu iri mu ntara ya Kigoma muri Tanzania zivuga ko ubuzima bwazo ubu busa n’ubwahagaze kuko leta yahagaritse ubucuruzi muri iyi nkambi kuva ku wa 09 Nzeri 2019.

Impunzi z’Abarundi hafi ibihumbi magana abiri ziba muri Tanzania mu nkambi za Nyarugusu, Nduta na Mtendeli ziri mu ntara ya Kigoma.

BBC yanditseko Itangazo ryo guhagarika ubucuruzi muri iyi nkambi, Prosper Manirakiza avuga ko barimanitse ko mu nkambi ya Nyaruguru na we abamo.

Iri tangazo rivuga ko uzafatwa akora ubucuruzi muri iyi nkambi azashyikirizwa ubutabera. Nyamara ngo ubuzima bwabo bushingiye ku bucuruzi mu nkambi kuko badahinga.

Abategetsi b’impande zombi mbere bari baratangaje ko gucyura izi mpunzi bizatangira gukorwa tariki 1 y’ukwezi kwa 10. Impunzi zivuga ko ibi bisa no gutangira gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Mu kwezi gushize, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzania yabwiye BBC ko koko impunzi z’Abarundi bagiye kuzicyura zabishaka zitabishaka kuko ibihugu byombi byabyumvikanyeho.

BBC yongeye kumubaza muri iki gitondo maze mu butumwa bwanditse, Minisitiri Lugola abwira BBC ko ntacyahindutse gucyura impunzi z’abarundi, zibishaka cyangwa zitabishaka, bizatangira tariki 01/10.