Kenya: Abantu 6 baguye mu gitero bikekwa ko cyakozwe na Al-Shabaab

Abantu batandatu baguye mu gitero mu Karere ka Lamu kari mu Majyepfo ya Kenya ku mupaka na Somalia, igitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku matwara akaze ya kisilamu wa Al-Shabaab, nubwo abaturage batabyemera gutyo kuko cyakoreshejwemo intwaro gakondo nk’imihoro kandi Al-Shabab ikoresha imbunda.

Ibinyamakuru byo muri Kenya n’ibyo ku rwego mpuzamahanga byanditse ko abaturage bose 6 bapfuye ari abo mu gace ka Widhu.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byanditse ko umuyobozi w’ako gace Irungu Macharia yabitangarije ko icyo gitero cyagabwe byanze bikunze n’umutwe wa Al-Shabaab.

Abandi baturage benshi bakomerekeye muri iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama 2022, Inzu nyinshi nazo zatwitswe byose bikozwe n’aba barwanyi bari bitwaje intwaro, zirimo n’iza gakondo nk’imipanga byatumye abaturage bibaza abo bantu abo aribo.

Nubwo hari ibinyamakuru byegetse iki gitero kuri Al-Shabaab, hari abaturage babwiye Nation Africa,  ko iki gitero gishobora kuba gifitanye isano n’amakimbirane ya politiki ari muri ako gace.

Umwe muri aba baturage yibajijie ukuntu intagondwa za Al-Shabaab zakoresha imipanga kandi bazizi neza ko zikoresha imbunda, avuga ko ahubwo byose bifitanye isano n’ibibazo bya politiki biri muri ako gace ka Lamu Mpeketoni bigendeye ku baturage bayo.

Uyu muturage yasabye Polisi gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

Umuyobozi  wa Polisi muri aka gace ka Lamu Moses Mureithi, yemeje urupfu rw’aba bantu 6 anizeza kuza gutanga amakuru yimbitse ku byabaye.

Yongeyeho ko bakibarura Inzu zatwitswe, abakomeretse nyuma bakaza gusangiza ayo makuru kandi bazengurutse ako gace mu guhiga bukware abagabye ibyo bitero.

Muri Kamena  umwaka wa 2014, abantu bagera kuri 60 biciwe mu bitero muri aka gace ka Mpeketoni no mu nkengero zako.

Ni igitero cyegetswe kuri Al-Shabaab ariko nyuma y’iperereza byaje kugaragara ko ari ibitero byateguwe n’abanyapolitiki bo muri ako gace bakoresha amabandi.

Mu bapfuye umwe yarashwe abandi bamwe baratwikwa.