Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Guinea

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 yagiriraga muri Guinea kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023.

Ni uruzinduko rusize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri y’ikoranabuhanga, akaba yarakurikiranywe na Perezida Kagame na Mugenzi we w’inzibacyuho wa Guinea Col. Mamadi Doumbouya.

Perezida Kagame yagaragaje ko gusangira ubumenyi hagati y’abanyafurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’uyu mugabane ari ingenzi ku batuye Afurika.

Ati “Gusangira ubumenyi n’ubuhanga hagati yacu nk’abanyafurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo hirya no hino ku Isi, ni ingirakamaro kandi ni ngombwa. Ibi tubikora kugira ngo bidufashe gushyiraho uburyo abaturage bacu babaho igihe kirekire, bafite ubuzima buzira umuze kandi butanga umusaruro ndetse bakanagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu. ”

Perezida Kagame kandi yashimiye Col. Mamadi Doumbouya ku mbaraga ashyira mu gushakira amahoro Guinée, kuko amahoro n’umutekano ni wo musingi w’iterambere rirambye kuri twese.

Leta ya Guinea nayo yashimiye u Rwanda ivuga ko hari byinshi irwigiraho.