Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Guinea, Col. Mamadi Doumbouya batashye ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry.
Ni ibikorwaremezo Guinea yitiriye Perezida Paul Kagame.
Ibi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.