Abagabo banga kwifungisha burundu batinya gutakaza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera, bavuga ko hagikenewe inyigisho ku buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo.

Hari abatinya gukoresha uburyo bwo kwifungisha burundu batinya ko batakongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata buvuga ko kwifungisha burudu ku mugabo bitavuze ko ahagarika gukomeza kugira ubushake

Kuboneza urubyaro ku bagabo bizwi nka ‘Vasectomy’ ni uburyo bubuza intanga ngabo guhura n’intanga ngore.

N’ubwo ubu buryo buhari bamwe mu bagabo ngo ntibakunze kubwitabira ahanini bitewe n’uko batabusobanukiwe.

Bamwe bemeza ko iyo baganiriye n’abagabo begenzi babo bumva bavuga ko iyo umugabo yifungishije, atongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

HABANABASHAKA Azarias ati“Nta mahugurwa asanzwe dufite ajyanye no kwifungisha ku bagabo, twari dusanzwe tubizi  ku bagore, urumva turabitekereza ko umugabo ashobora kuba yakwifungisha bigahita bigendera rimwe ntazongere kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko bamufunze burundu.”

Mugenzi we NTEGEREJEMUKIZA Bonaventure nawe yagize ati“Nabyumvaga ariko nkabyumva kuri buriya buryo bw’imyumvire y’ababikoze cyangwa n’ibindi bitekerezo byo kuba uganira n’abandi bagabo, bavuga ko iyo wifungishije imibonano mpuzabitsina itagenda neza,ikindi ngo uciye urubyaro.”

Nyuma yo kumenya ko izi mpungenge zihari, ubu buryo ngo nta ngaruka n’imwe bugira ku mugabo wabukoresheje, yewe ngo ntibigabanya kwishima mu mibonano mpuzabitsina.

Dr.Rutagengwa William, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, arasobanura uko bikorwa, akanamara n’abagabo impungenge.

Yagize ati “Udusabo tw’intanga tw’umugabo turi hanze. N’iyo miyoboro iri hanze, n’uruhu ruyitwikiriye gusa. Twebwe rero dufata ruriya  ruhu,tugafata aho iyo miyoboro ica,ni akantu gato kameze nk’agaheha  gacamo izo ntanga ngabo tukagafunga. Kugira ngo umuntu akore imibonano mpuzabitsina abishaka abikore neza, ni uruhurirane rw’ibintu byinshi ariko byose bihera mu mutwe. Mu mutwe rero aba ari hazima ntabwo tuhakoraho.”

Dr.Rutagengwa akomeza avuga ko kugeza ubu mu mavuriro rusange mu Rwanda, uburyo buhari bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ari ubwa burundu,gusa ngo ubwitabire buracyari bucye.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, avuga ko kuboneza urubyaro uyu munsi bikomwa mu nkokora n’imyumvire y’abashaka kubyara abana benshi, hakaba n’imyumvire y’amadini gusa ngo Leta ibifitiye igisubizo.

Dr Gashumba ati“Turaganira n’abanyamadini kandi tukizera ko hari igihe tuzagira aho duhuriza ariko hagati aho ntabwo tubuza abaturage uburenganzira bwabo. Icyo leta ikora ni ukubaka amavuriro hafi ya hahandi  hari amavuriro atari gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro, kugira ngo badakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise.”

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko igipimo cy’abitabira kuboneza urubyaro magingo aya kigeze kuri 53%, muri bo 48% bakoresha uburyo bwa kizungu, ikavuga ko ibi bipimo bikiri hasi ugereranyije n’umuvuduko w’abaturage biyongera.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply