Uganda: Umugabo yakubiswe kugeza apfuye azira kwanga gusenga Imana gakondo

Abagize umuryango mu karere ka Wakiso ahitwa Nansana barahigwa bukware na polisi ya Uganda, bakekwaho kwica mwene wabo wanze kwifatanya nabo gusenga imana zabo gakondo.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko umugabo w’imyaka 37 witwaga Aloysius Namwanja yishwe kuwa Gatandatu ushize, ndetse umubiri we ngo uranatwikwa azira kwanga gukorerwaho imigenzo gakondo.

Polisi ya Kampala ivuga ko Namwanja yasuye bene wabo mu masayine kuwaGatandatu, ahageze bamusaba ko akorerwaho imigenzo y’umuryango ngo abakurambere batuze aranga.

Iki kinyamakuru kivuga ko byababaje abagize uwo muryango yari yasuye bakavuga ko basigaye barara badasinziriye imana zarakaye kubera ko Aloysius yanze kuziramya nk’uko abandi babigenza.

Ngo bamuhaye akanya ko kwitekerezaho ngo abazimu batuze aranga, uburakari bubarenze bafata imihini baramukubita kugera ubwo yataye ubwenge bagashaka ko bazahisha ibyabaye baamutwika kugera apfuye.

Polisi ya Ugandaivuga ko yagiye gutabara igasanga nyakwigendera yamaze gupfa bakahasanga ibiyobyabwenge irimo urumogi bikekwa ko ari ibyo bakoreshaga basenga izo mana zabo.

Mubagize uyu muryango bakekwa kuba barishe mwene wabo hafashwe bane abandi baracika ubu barahigishwa uruhindu.

Imbaraga z’umwijima ngo zirizerwa cyane muri Uganda ndetse umwaka ushize abantu 28 barishwe muri ubu buryo bashinwa gusuzugura imana gakondo.

Hari abaturage muri iki gihugu bavuga ko hari igihe umuntu yifashisha bene izi mbaraga ashakisha amahirwe y’ubuzima kandi akizera ko niba abigiyemo byanze bikunze ibyo yashakaga azabibona kuko hari abizera ko gusuzugura abakurambere bishobora gukurura akaga kanagera ku rupfu.