Gatsibo:  Abangavu babyaye imburagihe bahigiye kubyaza umusaruro imyuga bigishijwe

Abana b’abakobwa batewe inda z’imburagiye mu Karere ka Gatsibo,bigishijwe imyuga irimo ubudozi, baravuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha kugabanya ubukene mu miryango yabo.

Abangavu barimo Munganyinka Denyse na Mukeshimana Divine, ni bamwe mu bangangavu batuye mu karere ka Gatsibo bahohotewe bakabyara imburagihe, ibi bigatuma bacikiriza amashuri.

 Aba kimwe n’abagenzi babo bahawe amasomo arimo ay’ubudozi, gukora amasabune, ndetse no gukora imigati.

Nyuma yo guhabwa aya masomo, bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ibyo bize, kandi ko bigiye kubafasha mu mibeho yabo ya buri munsi.

Munganyinka yagize ati “Banshukishije irindazi nkiri umwana mutoya, bivamo kuba naratwaye inda nkiri umwana muto,ariko ubungubu nzi kuryikorera ndetse  hari na bagenzi bange nigisha, ndanakora ku munsi nkora amandazi maganatatu, yatugaruriye ikizere mu buryo byo kuba ntamuntu wakongera kugusuzugura,  wa muhungu wacagaho ukamusaba irindazi, ubungubu umuntu azajya aryikorera arirye atagiye kurisaba undi muntu hanze.’’

Mukeshimana nawe ati “Nabyaye mfite imyaka cumi n’ine, nigaga secondary hanyuma nkimara kugira iyo nda, nakomeje kuyihisha nkomeza kwiga bigezaho biranga, numva ndahamagawe ngo nze mpure n’abaterankunga nsanga ni Empower Rwanda, nize gukora amasabune noneho ubwo mfite iyi mpamyabushobozi iranabinyemera neza, bajyaga baza bikandagira.’’

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard avuga ko abigishijwe imyuga ko bagobwa guha agaciro ibyo bize, kandi ko bazafashwa kubona ibikoresho bijyanye n’ibyo bize.

Yagize ati “Abigishijwe imyuga ni ubukubyaza umusaruro imyuga bize, dufatanyije n’abafatanyabikorwa bari ahangaha ntaw’uzasoza umwuga hano ngo abure igikorwa, uwize kudoda azabona icyarahani, bumve yuko ubumenyi babonye bushobora kuba aribyo bugiye kuba imbarutso yo gukire mu buzima bwabo.”

Uhagarariye Empower Rwanda Olivia KABATESI avuga ko abahawe amasomo ko bagiye gufashwa gushyira mubikorwa ibyo bize.

Yagize ati “Ubu abana basoje tugiye kugatangira gukora imyuga yabo, noneho mu buryo bubyara amafaranga, twabahaye ibikoresho, ndetse tuzajya tubafasha gukurikirana business zabo, kugirango tubakurikirane nibura mu gihe cy’amezi atandatu, kugirango turebeko ibyo bakora babibyaza umusaruro, ariko tunabafashe kubona ubuziranenge butanga na RSSB.”

Muri rusange abigishijwe imyuga bagera ku ijana, bose bakaba baratsinze amasomo bahawe ku kigeto cya 98%, bakaba bashyikirijwe impamyabushozi zitagwa n’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET School), ibi bikaba bigenzweho mu gihe kigana n’umwaka n’igice bamaze bahugurwa.

Valens Nzabonimana