Runda: Barifuza uwabakiza ikimoteri kiri hagati mu ngo zabo

Abaturage batuye mu Murenge wa Runda, mu Mudugudu wa Rubona mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko babangamiwe n’ikimoteri kiri hagati mu ngo zabo, cyihamaze umwaka n’igice, aho bavuga ko bahangayikishijwe nuko iyo bagitwitse imyotsi ibasanga mu ngo zabo.

Abaturage batuye muri aka gace baraganira n’umunyamakuru wa Flash bamubwira ko babangamiwe n’ikimoteri kiri hafi y’aho batuye.

Baravuga ko abacuruzi bo mu gasantere ka Gihara ariho bamena imyanda, ndetse ko iyo baje kuyitwika badasinzira, bityo bakavuga ko bafite impungenge ko  bishobora no kuzabatera indwara z’ubuhumekero zirimo za macinya n’izindi.

Aba baturage bakomeza basaba ko iki kimoteri cyakwimurirwa ahandi.

Mariya MUTUYEYEZU yagize ati “Umuntu wese uzanye ibishingwe bamutegeka kuhagera agahita abitwika, ariko ntibabikora baraza bakabirunda aha, rwose umunuko uratubangamiye. Uretse n’umuntu n’inka wayikamaga amata ikayamira, twasaba ko babijyana ahandi bakakivana ahegereye ingo z’abaturage.’’

Vestine MUKAMBAYIRE ati “Ikimoteri cyaha kiratubangamiye, abana birirwa mu macupa hano, tuba dufite impungenge ko azabakomeretsa, tukagira n’ikindi kibazo ko niyo myanda bajugunya mu kimoteri akenshi bayimena mu mirima yacu tukabura n’uburyo duhinga kubera iyo myanda yose yuzuyemo. Icyo dusaba bashake ahandi bakijyana bagikure hafi  yacu kuko ntitugisinzira.’’

Cotsasia YANKURIJE aragira ati “Murabibona aho ntuye iteka iyo ibi bintu biri aha ngaha biratubangamira, tukabura aho duhungira yaba ku manywa cyangwa n’ijoro umunuko uba uhari, iyo babitwitse rero ntabwo tubona aho duhungira umunuko aba ari wose, twasaba ko bakwimura iki kimoteri bakakijyana ahandi pe.’’

N’ubwo aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwirengagije ikibazo cyabo, Umuyobozi w’umurenge wa Runda Rafiki MWIZERWA avuga ko hari gahunda yo gusinyana amasezerano na kompanyi itwara ibishingwe, bityo icyo kimoteri kikahakurwa .

Mwizerwa ati “Ikibazo cyari gihari ni uko kompanyi itwara imyanda itari yaravuganye na bo ngo bagirane amasezerano ariko inama zarakozwe, hazakorwa amasezerano hagati y’abashaka gutwarirwa imyanda na kompanyi itwara imyanda, icyo kibazo kibashe gukemuka.’’

Aba baturage bagaragaza ko iki kimoteri kigiye kumara imyaka ibiri, aho bavuga ko n’abayobozi baje kukireba ntibabahe igisubizo kirambye cy’igihe bazakihakurira.

Amiella AGAHOZO