RIB yataye muri yombi abantu 6 bakekwaho ubucuruzi bushukana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima, bakorera muri Amway Group Ltd hamwe na Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Rubinyujije kuri Twitter ruvuga ko aba bose bakurikiranyweho gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko (ubucuruzi bw’uruhererekane), Ubu bucuruzi burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.

RIB irakangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, inashimira kandi abatanze amakuru kugirango abakekwaho ibyaha bafatwe.