Abiyandarika mu ruhame n’abagaragaza amafoto bambaye ubusa bagiye kujya bahanwa n’amategeko

Abayindarika muruhame nkabafata amafoto bambaye ubusa bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bashobora kujya bahanwa hisunzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Byagarutsweho ubwo Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore batangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kwiyandarika muruhame nk’abafafata amafoto bagakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga biragaraga cyane muri iki gihe ari nayo mpamvu Inzego z’ubutabera zishaka ko ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame bifatwa nk’ibyaha bihanwa hisunzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko Umuvugizi wurwego rw’ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry yabisobanuriye Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore mu iterambere.

Ati “ Hariho ibyaha by’urukozasoni ubona tutareka muri sosiyete , sosiyete nyarwanda igomba ,ntabwo navuga wenda perfect ariko ikigamijwe ni uko ari sosiyete yubaha amategeko,yuhaba umuco nyarwanda ndetse no gutinya icyaha , hari ibyo wenda ubona umuntu akora yifashe amafoto yambaye ubusa yarangiza akayakwirakwiza wenda yahishe mu maso ukibaza nk’ibyo bintu ntabwo twabireka.”

Nkuko bigaragara mu ngingo 135 yongewe mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Hari Abadepite bagaragaje ko usibye abiyandarika muruhame , nabasigaye bandarika abandi muru hame bityo nabo bakwiye kujya bahanwa.

Umwe mubadepite ati “ Abantu hagati yabo bagatanga amafoto ya mafoto y’urukozasoni ari babiri undi ati nutampa amafaranga ndayishyira mu ruhame wenda caisse nyinshi murazizi sinanazisubiramo murazizi cyane kuki we mutamwitayeho kuko wa muntu wandarika undi muruhame agamije iyezandonke nawe agomba guhanwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana asobanura ko hari ibyaha bishya bigendekaa bigaraga bitewe naho isi igeze biba ngombwa ko hari ibyongerwa mubihanwa n’ itegeko ..

Ati “Kwiyandarika muruhame nicyo cyaha twazanyemo kuko kwandarika undi cyo cyari gisanzwe kirimo cyitwaga urukozasoni ,ubundi mu mitekerereze byari bizwi ko ibyo bintu wabikorerwa n’undi utabyikorera niyo mpamvu ibyerekeye urukozasoni kubikorerwa n’undi byari biteganyijwe ariko noneho aho ibintu bigeze twabonye n’ababyikorera.”

Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023 , Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore mu iterambere batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

izindi mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko ni uko gusambanya abana kizaba icyaha kidasaza. Kwigomeka ku byemzo by’iniko byo kurangiza urubanze nabo bizajya bihanwa.

Ikindi Uwahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Ubusanzwe Hari ibyaha bimwe na bimwe ibihano byabyo bidashobora kugabanywa n’ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha. Ariko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano nirimara kuvugururwa Umucamanza azaba ubwinyagamburiro bwo kujya yita no kumpamvu nyoroshyacyaha iyo zihari.