Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abarwayi bashya ba Covid-19 Ari 7. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera ku bantu 82.
Abo barwayi bashya bagaragayeho iki cyorezo barimo umuntu umwe waje aturutse i Dubai, umuntu umwe waje aturutse mu Bwongereza, abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu karere, hamwe n’abandi batatu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bose bahise bashyirwa mu kato, kandi ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe bitabweho n’abaganga.
Minisante kandi ivuga ko abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi bari koroherwa, abenshi muri bo bakaba nta bimenyetso bakigaragaza kandi ntawe urembye.
Iyi Minisiteri ishishikariza Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda.
Igihe cy:iminsi 14 yashyizweho yo kuguma mu rugo ushobora kongerwa bitewe n’ubukana iki cyorezo cyaba gifite.