Abayobozi batatu bafungiwe ibyaha birimo itonesha n’icyenewabo

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakora muri serivise z’ubuzima batatu bakurikinyweho ibyaha birimo ibishingiye ku itonesha, no gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Urwego rw’Umuvunyi rwemeje rwafunze Bwana Ndahiriwe Jean Baptiste, Umuyobozi Ushinzwe Kwandika Abantu mu Rugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku Buvuzi (RAHPC), Bwana Bigirimana Jean Damascéne uzwi nka Ngamba, wari Umuyobozi Wungirije ushinzwe Kwandika Abantu mu Rugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku Buvuzi (RAHPC), ubu akaba akora mu Bitaro bya Kaduha biri mu Ntara y’Amajyepfo na Madamu Bayavuge Espérance, ukora muri Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Janja giherereye mu Karere ka Gakenke.

Ni umwanzuro uru rwego rwafashe rushingiye ku itegeko N°76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi.

Bwana Bigirimana Jean Damascéne uzwi nka Ngamba akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya munani y’Itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).

Akurikiranyweho kandi Icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Aramutse ahamwe n’icyi cyaha azahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bwana Ndahiriwe Jean Baptiste we akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya munani y’Itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 F rw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).

Akurikiranyweho kandi Icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Naramuka ahamwe n’icyi cyaha mu Rukiko, azahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Madamu Bayavuge Espérance we akurikiranyweho icyaha cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’iyo ndonke yatanze.