Somalia: Impunzi mu nkambi ya Dadaab ntizishaka gusubira iwabo

Imibare yatangajwe na n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi HCR ivuga ko mu mezi atatu ashize nta mpunzi yigeze yifuza gutaha.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko impunzi zivuga ko umutekano muke uri mu gihugu zahunze urutwa no kuguma mu nkambi.

Hagati aho ariko ibihugu by’amahanga nabyo ntibyitabira kwemera kwakira ibihumbi byinshi by’impunzi.

Izari zaratashye muri Somalia, amakuru aravuga ko zagarutse kubera imibereho mibi muri icyo gihugu.

Ubutegetsi bwa Kenya bwo burasaba ko izi mpunzi zakwihutishwa vuba zikavamo Dadaab igafungwa kuko ngo yabaye indiri y’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.