Perezida wa Sudan Omar al-Bashir ufungiye iwe yeguye

Nk’uko tubikesha  itangazamakuru mpuzamahanga, Perezida w’Igihugu cya Sudan Omar al-Bashir yeguye, kuri ubu akaba atemerewe kurenga iwe mu rugo.

CNN ivuga ko abashinzwe kumucungira umutekano basimbujwe ubu bari gucungirwa hafi.

Bashir yayoboye Sudan imyaka hafi 30. Kuri ubwo butegetsi bwe, yashinjwe ibyaha by’intambara n’ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buhorandi.

Ni ibyaha uru rukiko ruvuga ko Leta yari iyobowe na Bashir yakoreye mu ntara ya Darfur.

Leave a Reply