Uganda: Museveni yahamagaje by’igitaraganya abategetsi

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahamagaje mu biro bye abategetsi banyuranye muri guverinoma ye, abategeka gushaka vuba na vuba ibisubizo by’ibibazo bidashira ku gihugu.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dushoje, Perezida Museveni  yakoranye inama n’abategetsi b’amashami atatu ya guverinoma barimo Perezida w’Inteko Ishingamategeko Madame Rebecca Kadagga n’Umwungiriza we Jacob Oulanya, Perezida w’Urukuiko rw’Ikirenga Bart Katuurebe, n’Umwungiriza we Owiny Dollo.

Abandi bategetsi bitabiriye iyi nama yamaze amasaha arenga  abiri ibera  mu biro bya Museveni i Entebbe barimo Justine Kasule Lumumba  Umunyamabanga w’Ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, Visi Perezida Edward Ssekandi na Ministiri w’intebe Ruhakana Rugunda.

Umwe mu bategetsi witabiriye iyi nama ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Chimpreports ko Museveni yagaragaye nk’umuntu uhangayikishijwe n’ibibiazo Uganda iri guhura na byo, ategeka aba bayobozi kubishakira umuti mu maguru mashya.

Kimwe mu bihangayikishije Museveni ngo ni uburyo inararibonye muri politiki zikomeje gushyira hanze amateka ya Uganda, zigashora n’urubyiruko mu bikorwa yise ko ari bibi, ikindi ngo ni ubukene buri gusatira iki gihugu kuko abo banyepolitiki batari kuyobora abantu kugana iy’icyaro guhinga.

Museveni kandi yihanangirije ubutabera kuko ntacyo buri gukora mu kurwanya ibyaha bikomeje kwiyongera, kandi abanyabyaha bafatwa bagahanwa ariko bagakora ibyaha bundi bushya, anenga inzego ze z’ubutasi.

Perezida Museveni yahaye umukoro aba bategetsi barimo abanyamategeko batanu,  abaha inyandiko bagomba kuganiraho bagashaka ibisubizo by’ibi bibazo, abaha ibyumweru bibiri byo kubiganiraho, akazahura nabo nyuma babonye ibisubizo.