Abaturage bo mu gihugu cya Iran bari mu myigaragambyo nyuma yaho Leta izamuriye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamuwe ku kigero cya 50%.
Ubutegetsi bwa Iran bwafashe kandi ingingo yo kugabanya peteroli umuntu yemerewe kugura, mu buryo bwiswe ko ari ugushaka amafaranga yo gufasha abakene muri icyo gihugu.
Itegeko rishya ry’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli ubutegetsi bwa Iran bwatangaje, rivuga ko umushoferi umwe yemerewe kugura litiro 60 ku kwezi ku giciro cya 15,000 y’Amariyali kuri litiro; Amaliyari ni amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga idolari 0.13.
Iri tegeko rigaragaza ko kandi uzarenga kuri ibi azariha amariali 30.000 kuri litiro. Ubusanzwe abashoferi bari bemerewe kugura litiro 250 ku giciro cy’amariyali 10.000 kuri litiro .
Leta ivuga ko amafaranga azava muri uku kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, azakoreshwa mu gufasha abakene.