Umupolisi kazi uvuga ko yasagariwe ari mukazi ke na General Matayo Kyaligonza yasabye urukiko rukuru ko rwategeka uyu musirikare mukuru kumuha indishyi ya miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda.
Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko General Kyaligonza yanigometse akanga kwitaba urukiko iminsi rwari rwategetse ikarinda ishira.
Urukiko rwavuze ko Perezida w’Inteko yaburanishaga uru rubanza zgiye gusuzuma niba azahita aca urubanza ko uyu mujenerali wasuzuguye urukiko rukuru atsinzwe cyangwa se akaba yamuha andi mahirwe yo kwisobanura.
Uyu mupolisi kazi ukorera ishami ry’umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka yari itwaye General Matayo yayibujije gukatira ahatatiho abamurinda bakamuhohotera.