Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Guverineri ari gukorwaho iperereza kubera amakimbirane yaguyemo umuntu - FLASH RADIO&TV

Kenya: Guverineri ari gukorwaho iperereza kubera amakimbirane yaguyemo umuntu

Guverineri w’intara ya Taita Taveda Granton Samboja ari mubakorwaho iperereza, ku makimbirane yadutse hagati y’aborozi b’ingamiya agahitana umuturage.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu mutegetsi Granton Samboja akurikiranwe na bamwe mu bategetsi bafatanije muri iyi ntara.

Hari amakuru ko inyungu bwite zaba ziri mu bituma abategetsi bijandika muri aya makimbirane.

Aba bategetsi hari amakuru avuga ko baba baravuze amagambo yuje urwango muri bariya baturage, ubundi bagashyamirana n’ubwo guverineri yabihakanye.

Igipoliusi cyavuze ko nta mutegetsi n’umwe uzihanganirwa mu gihe bigaragaye ko aryanisha abaturage.