Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Burundi bo mu ishyaka CNL bavuze ko babujijwe kuva mu ntara barimo ngo babe bagira ahandi batarabukira mu gihugu.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyandika ko abarwanashyaka ba CNL mu ntara ya Kurundo mu majyaruguru y’igihugu muri komini za Busoni na Bugabira batemerewe kugira ahandi bajya badahawe ibyangombwa n’abategetsi mu nzego z’ibanze
Iki kinyamakuru cyanditse ko abategetsi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Kirundo bavuga ko impamvu abayoboke ba CNL babuzwa kugenda ari ukwanga ko basanga imitwe y’inyeshyamba.
Aba baturage babwiye SOS Media Burundi ko n’ibi byangombwa basabwa kwaka batabihabwa ndetse y’aba abacuruzi cyangwa se abarwayi batari bugufi y’ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi ntibemererwa kuhava.
Umutegetsi w’intara ya Kirundo ntiyashatse kuvuga kuri aya makuru yatanzwe n’aba baturage.